Abinjiye muri DASSO barasabwa kuba ibisubizo aho gutera ibibazo mu baturage
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, arasaba abinjiye mu rwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (DASSO) guharanira kuzaba ibisubizo mu baturage aho kugira ngo bateze ibibazo kandi bagashyira imbere ikinyabupfura n’ubunyangamugayo kugira ngo bagere ku nshingano zabo.
Ibi Minisitiri Kaboneka yabisabye abasore n’inkumi basaga ibihumbi bibiri, ubwo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 22/8/2014 basozaga amahugurwa y’icyiciro cya mbere cy’uru rwego rwa DASSO yari amaze amezi 3 abera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.
Abasoje aya mahugurwa ni 2171 barimo abagabo 1942 n’abagore 229, ari na bo mfura za DASSO zihawe amahugurwa yo kunganira ubuyobozi bw’uturere tw’u Rwanda mu gucunga umutekano.
Minisitiri Kaboneka, yabasabye ko bagomba gushyira imbere ubupfura n’ubunyangamugayo, bakorana neza n’inzego z’umutekano zisanzwe kandi bakimakaza gukorana n’abaturage.
Abasoje aya mahugurwa bavuga ko bazakorana ubunyangamugayo akazi kabo ko gucunga umutekano kandi bakazagaragaza itandukaniro n’abahoze ari Local Defense Forces, bakunze kuvugwaho imikorere mibi.
DASSO Bisengimana Maurice wasoje aya mahugurwa, yagize ati “Byashoboka ko hari bamwe muri ba ‘Local defense forces’ bagiye bitwara nabi; ariko twebwe akarusho dufite: abo baturage tubana na bo, ikindi tuzabaha umwanya wo kubumva tubatege amatwi.
“Ntabwo turi urwego ruhutaza, ntabwo duhutaza abaturage ahubwo tugiye kubafasha mu kwibungabungira umutekano kuko bari basanzwe babikora.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Damas Gatare na we amara impungenge abaturage kuri uru rwego rwa DASSO rutangije ku mugaragaro ibikorwa byo gucunga umutekano ngo kuko bbafite ubuhanga n’amahugurwa abashoboza gukorana neza n’abaturage.
Urwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (DASSO) ni urwego rushamikiye kuri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu rukaba rushinzwe kuzajya rukurikirana ibibazo by’umutekano mu turere n’imirenge itandukanye kandi rukazajya rufatanya n’izindi nzego z’umutekano zisanzwe.
Uru rwego rwa DASSO ruhabwa amahugurwa na Polisi y’Igihugu kandi abarugize bakaba bashobora kurinda umutekano bifashishije intwaro iyo bibaye ngombwa, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Damas Gatare.
Umuhango wo gutangiza uru rwego ku mugaragaro wabereye i Gishari mu karere ka Rwamagana, witabiriwe n’aba Guverineri b’Intara zose n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ndetse n’abayobozi b’uturere twose uko ari 30 tugize igihugu.
Andi mafoto:
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bazarusho kwitwara neza maze baheshe ishema igihugu cyacu