Gakenke: Abatoza b’Intore biyemeje kugarura isura nziza igihugu cyahoranye

Abatoza b’intore mu karere ka Gakenke bemeza ko nubwo u Rwanda rwahuye n’ibibazo bikomeye iki ari cyo gihe cyiza cyo kugirango bagarure isura nziza igihugu cyahoranye; nk’uko babitangaje ubwo batangiraga amahugurwa y’iminsi ibiri kuri uyu wa 21/08/2014.

Abarimo guhugurwa ni abafite uburezi mu nshingano zabo mu mirenge na bamwe mu barimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ngobazabashe gutoza abandi bo ku rwego rw’imirenge arinabo bazatoza urubyiruko ruzaba ruri ku rugerero.

Protegene Nshimiyimana uyobora urwunge rw’amashuri rwa Nemba I, asobanura ko uburyo barimo guhabwamo amahugurwa bari mu matsinda birushaho gutuma basobanukirwa neza indangagaciro kuko buri wese arimo kugira uruhare mu gusobanurira bagenzi be ari nako bamubaza kubyo batanyuzwe nabyo.

Abatoza b'intore barimo guhugurirwa ngo nabo bazahugure intore zizaba ziri ku rugerero.
Abatoza b’intore barimo guhugurirwa ngo nabo bazahugure intore zizaba ziri ku rugerero.

Ati “mu itsinda ryacu twafashe indangagaciro irimo kwihesha agaciro, ikaba ari indangagaciro ikomeye itwereka uburyo u Rwanda rwabayeho n’uburyo nubwo rwahuye n’ibibabazo ariko iki ari gihe cyiza cyo kugirango rugarure isura rwahoranye mbere y’igihe”.

Marie Louise Sinzi ashinzwe uburezi mu murenge wa Mataba we yemeza ko aya mahugurwa azatuma barushaho kwibukiranya indangagaciro na kirazira bizabafasha mu gusobeka no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nkuko n’ubundi cyera hahozeho irerero.

Ati “nk’ubu tumaze kwiga ku bunyangamugayo aho dusobanuriwe ko ubunyangamugayo bugomba kudufasha kugera ku mpinduramatwara nziza, aho impinduramatwara nziza yihuta iyo abantu benshi ari inyangamugayo”.

Ngo uburyo bwo guhugurirwa mu matsinda buzabafasha kungurana ibitekerezo ku ndangagaciro nyarwanda.
Ngo uburyo bwo guhugurirwa mu matsinda buzabafasha kungurana ibitekerezo ku ndangagaciro nyarwanda.

Muri aya mahugurwa harimo guhugurwa abantu 10 muri buri murenge hakiyongeraho undi umwe waturutse muri kaminuza iri mu murenge wa Ruli yigisha ibijyanye n’ubuganga bikaba ari ukugirango bazabashe gutoza icyicyiro cya gatatu cy’urugerero kizaba cyitwa Inkomezabigwi; nk’uko bisobanurwa n’umutahira w’abesamihigo ba Gakenke, Yozefu Karekezi.

Ati “niyo mpamvu twahisemo gutangira gutoza abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abatahira babo bazatoza abanyeshuri mu bigo byabo, naho abandi ni abazadufasha gutoza mu nzego z’imirimo kuko itorero riri mu mashuri rikaba mu nzego z’umurimo zikaba no ku midugudu”.

Biteganyijwe ko hagomba guhugurwa abatoza 191 bari mu ma site atatu: Nemba, Janja na Rushashi.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka