Ngoma: Urubyiruko rugize imyumvire ihamye rwakumira amakimbirane ashingiye ku butaka

Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Ngoma ruvuga ko bishoboka ko urubyiruko rwakumira amakimbirane ashingiye ku butaka ari kugaragara cyane muri iki gihe rimwe na rimwe akabyara imfu z’abantu.

Zimwe mu mpamvu urubyiruko rutanga ko zakemura icyo kibazo cy’amakimbirane ngo ni uko urubyiruko rwo Rwanda rwejo hazaza rwakwigishwa rugahindura imyumvire yo kumva ko barambirije imibereho yabo ku masambu y’ababyeyi ahubwo bagatozwa gukora bakiteza imbere.

Bamwe mu rubyiruko twaganire bemeza ko bishoboka ko urubyiruko rwaba urwize cyangwa urutarize ko bakibumbira mu makoperative cyangwa bakihangira imirimo maze bikabateza imbere kuburyo baba batanagikeneye kujya kurwanira amasambu atakiriho.

Ruhumuriza Celestin wo mu murenge wa Rurenge, nyuma yo guhabwa inyigisho n’umushinga ugamije gukumira amakimbirane ashingiye kubutaka, International Alert, avuga ko we nubwo atize ariko we n’urubyiruko bishyize hamwe bakagira koperative y’ubuhinzi bw’inanasi kandi bibaha amafaranga kuburyo bagurirana inka, amagare yo gukoresha mu muhanda n’ibindi.

Yagize ati “Twebwe urubyiruko nitwe tugomba gukemura ikibazo kuko urebye nta masambu agihari, abantu bariyongera ariko ubutaka ntibwiyongera numva twagakwiye gushaka ibindi biduteza imbere kuburyo tubonye amafaranga twayigurira ariko tutagiye gupfa ubusa n’abavandimwe”.

Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukumira amakimbirane ashingiye kubutaka mu karere ka Ngoma, Hakizimana Jean de Dieu, atangaza ko mubyo bakangurira urubyiruko harimo kwihangira imirimo ngo biteze imbere batarambirije ku masambu y’iwabo kuko aribyo bibateza amakimbirane.

Muri izi nyigisho babereka ko hari abantu benshi bariho kandi badafite ubutaka ahubwo babeshejweho n’imirimo bihangiye.

Yagize ati “Iyo bakuze bazi ko bazabeshwaho n’isambu y’ababyeyi bituma bayishwanira n’abavandimwe babo, ariko twe tubaha ingero z’abantu babaho nta sambu bagira kandi bakabaho neza bitewe nuko bihangiye umurimo kandi turabona bitanga umusaruro”.

Uretse gukangurira urubyiruko kwiteza imbere ngo bareke amakimbirane ashingiye ku butaka, uyu mushinga kandi ubahugura ku mategeko ajyanye n’ubutaka kugirango bayamenye ndetse babe banakiranura bagenzi babo igihe bakimbiranye bapfa ubutaka.

Inzego z’ubuyobozi zemeza ko amakimbirane ashingiye ku butaka afata umubare munini cyane w’ibibazo bakira, aho hari naho usanga biba bimaze imyaka 20 baburana amasambu.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka