Rwamagana: Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya inkongi z’umuriro

Akarere ka Rwamagana katangije ubukangurambaga bwo kurwanya inkongi z’umuriro ndetse no guhangana n’ibiza muri rusange, by’umwihariko abaturage bahugurwa ku mikoreshereze y’igikoresho kizimya umuriro kizwi nka “kizimyamwoto”.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20/08/2014, cyateguwe ku bufatanye bw’akarere ka Rwamagana, Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) na Polisi y’Igihugu ngo kizatuma abaturage b’akarere ka Rwamagana basobanukirwa n’uburyo bakwirinda inkongi y’umuriro, nk’uko byatangajwe na bamwe mu bahawe izi nyigisho.

Abitabiriye aya mahugurwa ku ikubitiro ni abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi b’insengero ndetse n’abayobozi b’ibigo nderabuzima byo mu karere ka Rwamagana, aho bahuguwe ku myitwarire bagira mu gihe bahuye n’ibiza rusange ndetse no kubyirinda, ariko by’umwihariko bigishwa ku gukumira inkongi z’umuriro.

Umupolisi wo mu ishami rishinzwe guhangana n'inkongi z'umuriro yasobanuriye abahuguwe imikoreshereze ya Kizimyamwoto.
Umupolisi wo mu ishami rishinzwe guhangana n’inkongi z’umuriro yasobanuriye abahuguwe imikoreshereze ya Kizimyamwoto.

Abayobozi b’amadini ndetse n’ab’amashuri baganiriye na Kigali today nyuma y’ibi biganiro, batangaje ko bungutse ubumenyi bwinshi buzabafasha by’umwihariko kurwanya inkongi y’umuriro ku buryo bazanigisha abo bahagarariye.

Pastor Assiel Ngiruwonsanga wo mu Itorero “Deliverance Church” yavuze ko yungutse byinshi cyane ku mikoreshereze ya kizimyamwoto ngo kuko ahenshi zirahari ariko bakaba bazibonaga “nk’umutako”, batazi kuzikoresha. Ku bwe, ngo ubumenyi yabonye azabusangiza n’abandi baturage ahagarariye.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwamagana A, Evariste Banzubaze, na we yishimiye ubumenyi yungutse ngo kuko yabashije kumenya amoko ya kizimyamwoto n’ubushobozi bw’ibyo zizimya ku buryo agiye kuyigura yaba asobanukiwe n’iyamugirira umumaro kandi akaba azi kuyikoresha mu rwego rwo guhangana n’inkongi z’umuriro.

Ubutumwa bahawe ngo bazabusangiza abo bahagarariye.
Ubutumwa bahawe ngo bazabusangiza abo bahagarariye.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza, Muhongayire Yvonne, yatangaje ko ubu butumwa ari ingirakamaro ndetse ahamagarira inzego zose n’abaturage kubumenya ngo kuko ibiza byinshi bihitana abantu birimo n’inkongi z’umuriro, biba bishobora kwirindwa mu gihe abantu baba babifiteho ubumenyi.

Iyi gahunda yo guhugura abantu ku gukumira ibiza no kumenya imyitwarire bagira mu gihe byaba bibaye arakomereza mu nzego zose zirimo abacuruzi n’abakora ibindi bikorwa bitandukanye, kandi izi mpuguro zikaba zizagezwa ku baturage bose hirya no hino mu midugudu aho batuye.

Abaturage basabwe gutunga ibikoresho by’ibanze mu kuzimya umuriro nka kizimyamwoto ndetse n’umucanga kandi bakarangwa n’imyitwarire iboneye yarwanya ko habaho inkongi z’umuriro.

Abahuguwe banakoze imyitozo y'uko bakwitabara bahuye n'inkongo y'umuriro bakoresheje kizimyamwoto.
Abahuguwe banakoze imyitozo y’uko bakwitabara bahuye n’inkongo y’umuriro bakoresheje kizimyamwoto.

Ikindi bibukijwe ni ukwita ku bidukikije bahangana n’ibiza nko gutera ibiti birwanya umuyaga hirya no hino, abubaka inzu na bo bagasabwa kuzirika ibisenge kugira ngo umuyaga nuza utabangiriza ndetse ngo usange utwaye n’ubuzima bw’abantu.

Aba baturage kandi basabwe kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo n’ahabaye ikibazo babone ubutabazi kare.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nonese ko bimaze kugaragara ko inkongi y’umuriro ishobora kugera ahantu henshi mwadufasha natwe tugahugurwa kuzimya dukoresheje kizimyamoto

Mugisha Arthir yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

birakwiye ko habaho ubukangurambaga bwimbitse abantu tukumvako bitureba kandi ibishya biba ari byacu kandi hari igihe tubigiramo uruhare kenshi tutabizi , turashima polisi yacu yahitwaye kigabo igihe inkongi zari zitwugarije

mahirane yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka