Gatsibo: Abangavu barakangurirwa kwirinda inda zitateguwe

Hagamijwe gukumira inda zitateguwe mu bana b’abakobwa, mu kagari ka Karenge mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo habereye ubukangurambaga hagamijwe gusobanurira abana b’abakobwa ingaruka bashobora guhura nazo mu gihe batitwaye neza mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iki gikorwa cyabereye ku ishuri ribaza rya Nyarubuye kuri uyu wa gatatu tariki ya 20/8/2014 cyari gifite insanganya matsiko igira iti “Ndi umukobwa ufite icyerekezo, kwiga kwanjye ni ingenzi, nanze gutwita kw’abangavu”.

Muri ubu bukangurambaga abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi bigishijwe kwirinda icyorezo cya SIDA, ihohoterwa rishingiye mu mitekerereze mibi yerekeza ku gitsina no ku mutungo kugira ngo abana bakure bafite indangagaciro nyarwanda zirimo kwihesha agaciro.

Mukantwari Marie Bienvenue, umuganga ku kigo nderabuzima cya Kabarore, mu kiganiro yahawe abitabiriye iki gikorwa, yagarutse ku kiganiro cy’Ubuzima bw’imyororokere avuga ko ibibonano mpuzabitsina ku rubyiruko ivamo inda zidateganyijwe ndetse no kwandura agakoko gatera Sida n’izindi ndwara zitandukanye, bityo abasaba kwirinda cyane ibyabashora mu ngeso mbi.

Ababyeyi n'abarezi barasabwa gufatanya kwita ku bana ngo babarinde gutwara inda zitateguwe.
Ababyeyi n’abarezi barasabwa gufatanya kwita ku bana ngo babarinde gutwara inda zitateguwe.

Umwe mu babyeyi witwa Itangishaka Betty nawe wari witabiriye ubu bukangurambaga kandi akaba anarerera muri iryo shuri, yavuze ko iri hohoterwa rigomba gucika ari uko ababyeyi n’abarezi bafatanyije uburere bw’abana cyane ko izi mpande zombi arizo zibana n’abana igihe kirekire.

Yagize ati “Dufatanyije twese abakurikiranira hafi uburere bw’aba bana, dukwiye kongera imbaraga mu kurwanya inda zititeguwe mu bana bacu, iki kibazo kimaze kuba karande kandi giteye ipfunwe mu muryango Nyarwanda wose”.

Kayitesi Deborah, ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuli yisumbuye mu Rwunge rw’amashuli rwa Kiziguro akaba ari nawe uhagarariye abana bo mu karere ka Gatsibo.

Avuga ko kimwe mu bikurura ihohoterwa mu bakobwa b’abangavu ari ibishuko by’abagabo babaruruta, aha akaba yanagarutse kuri zimwe mu ngaruka aba bana bahura nazo zirimo no guta ishuri burundu.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abakozi b’Akarere batandukanye bafite aho bahuriye n’imibereho myiza y’abaturage, ababyeyi, Uhagarariye Umuryango AVEGA, Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Gatsibo hamwe n’abaganga baturutse ku kigo nderabuzima cya Kabarore.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka