Nyanza: Abikorera bizihije imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye bafasha abamugariye ku rugamba

Abagize urugaga rw’abikorera ku giti cyabo mu karere ka Nyanza bizihije isabukuru y’imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye ndetse banatera inkunga isaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 600 abamugariye ku rugamba bo muri aka karere ishyikirizwa ubuyobozi bw’akarere.

Muri ibi birori byabaye tariki 20/08/2014 bishimiye ko muri iyi myaka 20 ishize hari byinshi bagezeho bakesha kuba u Rwanda rwarashoboye kwibohora ubutegetsi bubi bwariho mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Ngo nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda urwego rw’abikorera ku giti cyabo rwateye imbere cyane ndetse bamwe babukorera hanze y’igihugu aho bajya no mu bihugu bya kure bakazanayo ibicuruzwa.

Zimwe mu ngero batanze ngo n’uko umucuruzi wo mu Rwanda ajya kurangurira Dubai cyangwa ahandi ibicuruzwa azanye bikarinda bishira agasubirayo nta kibazo cy’umutekano agize mu bucuruzi bwe.

Gufasha abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ngo bizahora ku mutima w'abikorera bo mu karere ka Nyanza.
Gufasha abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ngo bizahora ku mutima w’abikorera bo mu karere ka Nyanza.

Kayitesi Immaculée, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo mu karere ka Nyanza avuga ko umwanya bagize ari uwo kongera gusubiza amaso inyuma bagashimira abagize uruhare bose mu kubohora u Rwanda.

Yagize ati: “Amatunda turi kuryaho ubu nk’abacuruzi turayakesha abanyarwanda bagenzi bacu bitangiye igihugu bakamena amaraso yabo bagamije kubohora abari baboshywe”.

Abafashe amagambo muri uyu muhango bose bavuze ko kuzirikana abaguye ku rugamba ndetse no kuba hafi abatewe ubumuga narwo bizabahora ku mitima ndetse bagafashwa kubaho neza.

Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza wari umushyitsi mukuru yishimiye iki gitekerezo cyagizwe n’aba bikorera avuga ko cyabera abandi urugero rwiza, abasaba kuzahora bazirikana ababuriye ubuzima bwabo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda kimwe n’abarumugariyeho.

Yabasabye guhora bagura ibyo bakora bityo amahirwe yo kuba u Rwanda rwaribohoye bakayabyaza umusaruro ari nako bohereza ibyo bakora mu mahanga kuruta gutegereza ubucuruzi bw’ibivayo.

Ubusanzwe umunsi mukuru wo kwibohora ni umunsi ngarukamwaka wizihizwa tariki 4 z’ukwezi kwa karindwi ariko abikorera ku giti cyabo mu karere ka Nyanza bo bashatse kuwizihiza mu buryo bwabo bw’umwihariko.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka