Bugesera: Abaturage bishimiye ibungabungwa ry’ikicyaga cya Cyohoha ya ruguru

Abaturage bo mu mirenge ya Ngeruka, Mareba, Musenyi na Mayange mu karere ka Bugesera, baravuga ko biteze inyungu ku kiyaga cya Cyohoha ya ruguru nyuma y’uko kizaba cyamaze kuvanwamo ibyatsi birimo amarebe, byatumaga amazi agabanuka kandi akaba mabi, bikanatuma umusaruro w’amafi uba mucye.

Ibi babitangaje mu gihe kuwa 14/8/2014, ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) cyatangizaga umushinga wo kubungabunga ikiyaga cya Cyohoha bavanamo icyatsi cy’amarebe bicyangiza.

Ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru cyagiye gihura n’ibibazo by’igabanuka ry’amazi, kenshi bikanaba intandaro y’amapfa yagiye yugariza abaturage bagituriye, bitewe n’ibyatsi byabaga byibasiye amazi yacyo.

Abaturage bakura icyatsi cy'amarebe mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru.
Abaturage bakura icyatsi cy’amarebe mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru.

Abaturage bagituriye bo mu mirenge ya Mareba, Mayange, Musenyi na Ngeruka baravuga ko ibi byatsi byakigaragaragamo byatumaga amazi agabanuka ari nako aba mabi nk’uko bivugwa na Sekamana Leandre umwe muri abo baturage.

Agira ati “ibi byatumaga habaho igabanuka ry’amafi ndetse n’amatungo yacu abura amazi yo kunywa; kuri ubu twiteze ko ibi bibazo byose bizahita bicyemuka”.

Ibi aba baturage bavuga banabihuje n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka, Sebarundi Ephrem aho anavuga ko bizanongera umusaruro w’ibihingwa binyuze mu kubivomerera dore ko bitorohaga.

Hamwe mu ho abaturage bamaze gukura amarebe.
Hamwe mu ho abaturage bamaze gukura amarebe.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, Rose Mukankomeje avuga ko bafashe gahunda yo kubungabunga iki kiyaga kugira ngo gikomeze kugirira akamaro abaturage bagituriye.

Ati “haba mu bikorwa by’ubuhinzi, n’ubworozi, dore ko n’ibi byatsi bizakurwamo bizabyazwa ifumbire y’imborera, ndetse hakanaterwamo umurama w’amafi”.

Rose Mukankomeje yanabasabye uruhare mu kubungabunga iki kiyaga kandi anabizeza ko nyuma y’uko kizaba cyamaze gutunganywa, abaturage baturiye iki kiyaga bazafashwa kwibumbira mu makoperative, bafashwe gukora imishinga mito ibyara inyungu REMA ikayitera inkunga.

Umuyobozi wa REMA (wambaye ingofero y'umweru) yifatanyije n'abaturage guca imiyoboro y'amazi itangira isuri ngo itajya mu kiyaga.
Umuyobozi wa REMA (wambaye ingofero y’umweru) yifatanyije n’abaturage guca imiyoboro y’amazi itangira isuri ngo itajya mu kiyaga.

Igikorwa cyo kuvana ibyatsi byiganjemo amarebe mu kiyaga cya Cyohoha y’amajyaruguru, kije gikurikira ibindi biyaga na byo byatunganijwe birimo nk’ikiyaga cya Kivu, Burera na Ruhondo, Rugezi, Muhazi, Mugesera na Rweru.

Iki gikorwa kije ari icyiciro cya kabiri kizatunganya Hegitare 46, nyuma y’uko mu mwaka wa 2013 hari hatunganijwe Hegitare 80. Ibyiciro byombi bizarangira bitwaye amafaranga milliyoni 390 zizajya zihembwa abaturage bazagikoramo, dore ko banamaze ibyumweru bigera kuri bibiri bagikora.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

erega ubufatanye bwabaturage nabayobozi babo , bitanga umusaruro , ariko cyane cyne abaturage iyo aribo babigizemo uruhare bakumvako ibintu ari ibyabo kandi bari kwikorera niyo bya ari ibikorwa rusange, igihugu cyacu kizatezwa imbere natwe abanyarwanda dushyize hamwe tugatahiriza umugozi umwe

kamanzi yanditse ku itariki ya: 17-08-2014  →  Musubize

yube abambere mukwirindira ibidukikije kuko bidufitiye akamaro kanini aba baturage ba bugesera bakoze igikorwa kiza nabandi bafite ibiyaga bakabona biri kwangirika nabo bakurikiza urugero rwabo.

Klara yanditse ku itariki ya: 17-08-2014  →  Musubize

tubungabunge ibidukikije maze bitubere impamba dore ko ari nabyo bidufasha kubaho

karabo yanditse ku itariki ya: 17-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka