Jose Chameleone azagaruka gutaramira Abanyarwanda muri uku kwezi

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda uzwi ku izina rya Jose Chameleone ari kumwe n’umuhanzikazi Amani wo mu gihugu cya Kenya bazataramira Abanyarwanda muri Kigali Serena Hoteli ndetse n’i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ku matariki ya 22 na 23.8.2014.

Muri ibi bitaramo uko ari bibiri kandi, hazanagaragaramo uguhangana kw’amatsinda akomeye muri Comedie harimo Kings of Comedy na Amarula Family. Hazaba kandi hari na Ambassador w’Abakonsomateri.

Kugeza ubu, Jody wenyine niwe muhanzi nyarwanda ugaragara ku rupapuro rwamamaza byerekana ko ashobora kuba ariwe muhanzi nyarwanda wenyine uzagaragara muri iki gitaramo.

Muri iki gitaramo hazaba harimo aba Djs bo muri Uganda na Kenya hakazaba kandi harimo na SCARATCH DJs bo mu Rwanda nk’uko twabitangarijwe na Mister One umwe mu bari gutegura iki gitaramo.

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye na Konka Group Company, M.I.G na Kigali Wood nk’uko Mister One yakomeje abidutangariza.

Kwinjira mu gitaramo cyo muri Kigali Serena Hotel kizaba tariki 22.8.2014 ni amafaranga y’u Rwanda 15000 mu myanya y’icyubahiro na 10000 ahandi. Naho tariki 23.8.2014 i Gikondo kwinjira ni 5000 mu myanya y’icyubahiro na 2000 ahandi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Konumva Ngobaramu Funze Nibyo

gasana theogene yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

TWISHIMIYE UKUZA KWA CHAMELEON MURIBYO BITARAMO MURAKOZE.

uwamahoro Dieudonne yanditse ku itariki ya: 7-08-2014  →  Musubize

TWISHIMIYE UKUZA KWA KAMIRIYONI MURIBYO BITARAMO MURAKOZE.

uwamahoro Dieudonne yanditse ku itariki ya: 7-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka