Imurika ku ngaruka za bombe atomike ngo rizatuma Abanyarwanda biremamo icyizere

Abayapani b’abakorerabushake mu Rwanda batangaje ko guhera ku wa gatatu w’icyumweru gitaha, bazakora imurika rigaragaza uburyo bombe atomike zatewe mu mijyi ya Hiroshima na Nagasaki zarimbuye imbaga zikangiza n’ibintu byinshi; ariko kuri ubu u Buyapani bukaba ari igihugu gifasha amahanga atandukanye n’u Rwanda rurimo.

Muri uko kwibuka imyaka 69 ishize abantu bagihura n’ingaruka z’izo mbombe, ngo bazabwira Abanyarwanda ko n’ubwo na bo bahuye na Jenoside, hari icyizere ko nabo bazagera ku iterambere rikomeye nibagira guteza imbere umuco w’amahoro; nk’uko uyoboye Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (JICA) Moriya Tukayiro, yabitangaje.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 31/7/2014, abakozi ba JICA n’abakorerabushake b’abayapani mu Rwanda, bavuze ko isano iri hagati ya bombe atomike na Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko byombi byarimbuye imbaga y’abantu mu gihe gito kandi ngo mu buryo buteye ubwoba.

Abakorerabushake b'Abayapani mu Rwanda, umuyarwandakazi Marie Louise Kambenga n'Umuyobozi wa JICA mu Rwanda.
Abakorerabushake b’Abayapani mu Rwanda, umuyarwandakazi Marie Louise Kambenga n’Umuyobozi wa JICA mu Rwanda.

Bombe ebyiri zahitanye abantu barenga ibihumbi 200 bahita bitaba Imana, hatabaruwe abagiye bapfa mu myaka yakurikiyeho, abasigaranye ubumuga n’abakibuvukana kugeza ubu; ngo akaba ari nako Jenoside yakorewe Abatutsi nayo yarahitanye abasaga miliyoni imwe mu gihe cy’amezi atatu.

“Ntibyabujije abarokotse icyo cyago cy’indengakamere (bombe atomike) gufatanya n’abayapani muri rusange, ndetse n’amahanga kongera kwiyubaka kugira ngo u Buyapani bube bugeze ku rwego rw’iterambere ruriho ubu”, Moriya Tukayiro.

Umubyeyi witwa Marie Louise Kambenga uba mu mujyi wa Fukushima mu Buyapani, akaba ayobora umuryango witwa “Think About Education in Rwanda”; niwe wahamagariye Abayapani kuza kwereka Abanyarwanda uburyo bombe atomike yica mu buryo buteye ubwoba, kugirango babumvishe ko nta cyagombye kubatera ubwoba no kwitinya nyuma y’ibyababayeho muri 1994.

Ati: “Turashaka kwereka Abanyarwanda ko n’ubwo bahabwa imfashanyo y’Abayapani, bagomba gutekereza ko abo bantu bafasha isi banyuze mu bikomeye cyane; kugira ngo natwe Abanyarwanda bidutere imbaraga zo kwiyubaka tukiteza imbere”.

Bombe atomike imaze guterwa mu mujyi wa Hiroshima uko yari imeze.
Bombe atomike imaze guterwa mu mujyi wa Hiroshima uko yari imeze.

Abayapani batanga inkunga ku Banyarwanda mu buryo butandukanye burimo amafaranga, ibikoresho ndetse n’abakozi b’abakorerabushake bo kuberekera mu bikorwa birimo iby’ubuhinzi, uburezi, ubuzima no kubaka ibikorwaremezo.

Kuva tariki 6-10 z’uku kwezi kwa Kanama kwatangiye, kuri stade Amahoro hazabera imurika n’ibiganiro Abayapani bazagirana n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abanyeshuri; nyuma yaho ku itariki ya 15 hakazaba igitaramo cy’amahoro kizaba kirimo abahanzi nka Mani Martin na Kesho Band.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubufatanye muri byose hamwe n’abayaoani hari icyo btaugezaho kuko babaye mu bibazo ariko ubu barifashije, natwe abe ariko tubigenza rero

mariyana yanditse ku itariki ya: 1-08-2014  →  Musubize

iki gihugu cyaribasiwe mu ntambara ta 2 ariko uburyo kiyubatse mu gihe gito ni igitangaza arinako bimeze ku Rwanda urebye mu myaka 20 ishize ukuntu rwari rumeze nukuntu rwiyubatse biratanga ikizere.

Sahara yanditse ku itariki ya: 1-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka