Gicumbi: Abayisilamukazi barasaba ko abagabo babo kubahiriza itegeko ryo gushaka umugore umwe

Kubera ikibazo cy’ubuharike gikunze kuboneka mu idini ya Islam bigatuma imwe mu miryango irangwamo umwiryane kubera guharikwa n’abagabo babo, abagore b’Abisilamu bo mu karere ka Gicumbi basaba abagabo babo kubahiriza Itegeko Nshinga ryemerera umugabo gushaka umugore umwe kuruta uko bakubahiriza amahame y’idini.

Umwe mu bagore b’Abisilamukazi witwa Fatuma Nyiragakara avuga ko ubuharike mu idini ya Islam bwemewe ariko ngo asanga atari byiza bitewe n’ingaruka byamugizeho we mu muryango we kuko kuva umugabo we yazana mukeba we nta mahoro yigeze agira ndetse ko atongeye kurangwa n’ibyishimo mu buzima bwe bwose.

Avuga ko abagabo b’Abisilamu nubwo bashaka abagore benshi batubahiriza ibyo Koroan ivuga kuko ibasaba kubakunda kimwe, kubatuza mu nzu zimwe kandi zubatse kimwe kandi zirimo ibyangombwa bingana, ndetse akabaringaniza mu buryo bungana mu mibereho ya buri munsi.

Fatuma avuga kandi ko gushaka abagore benshi bikurura umwiryane mu miryango ugasanga abagore ntibumvikana n’abana babo ntibakundane. Ngo igihe umugabo apfuye mbere y’abagore yashatse usanga abasigaye batangira kuryana bikazamo nihohotera rimwe na rimwe.

Guharika kandi ngo bidindiza iterambere kuko usanga umugabo utwo abonye adusaranganya ya miryango ye kandi ubwinshi bw’abana ababyaraho ntibutume nabo babasha kubaho neza.

Kuba rero hari abagabo b’Abisilamu batabasha kubahiriza ibyo Koroan ibasaba nibyo bituma abagore babo basaba ko Leta y’u Rwanda yari ikwiye kwigisha abagabo b’Abisilamu kubahiriza itegeko nshinga ry’u Rwanda ryemerera umugabo gushaka umugore umwe kuruta uko bubahiriza amahame y’idini nayo badashoboye.

Ati “nuko Leta yakwegera abagabo b’Abisilamu ikabigisha ububi bwo gushaka abagore benshi ikabereka ‘ningaruka zirimo nk’umwiryane mu bana no kutumvikana kw’abagore bityo abatarashinga ingo baka babireka, ndetse n’umusaza nk’uyu watekerezaga kuzana agakumi nk’aka akabireka”.

Abayisiramu mu karere ka Gicumbi barimo boga ibirenge ngo bajye mu musigiti gusenga.
Abayisiramu mu karere ka Gicumbi barimo boga ibirenge ngo bajye mu musigiti gusenga.

Umutoni Asiya nawe asanga ubuharike atari bwiza mu muryango w’Abaslam kuko iyo afashe urugero rwo kwa sebukwe asanga umugabo uharika umugore we aba ateje ibibazo by’ishyari mu muryango. Asanga nta mugabo ushobora gukunda abagore be bose mu buryo bungana nk’uko Koroan ibivuga.

Ngo ibyo Asiya abona mu miryango wo kwa sebukwe asanga ari ishyari riharangwa gusa kuko umugore muto aba yabaye umutoni naho umukuru akaba ari aho ngaho gusa bamurisha umutima.

Aboudlah Modoka, umusaza w’imyaka 89 avuga ko ibihe byahindutse bityo ubuharike mu idini ya Islam ko bwari bukwiye gucika burundu kuko ubuzima muri iki gihe bugoye.

Agira inama abakiri bato ko bari bakwiye gukurikiza itegeko nshinga rya Leta y’u Rwanda ryo gushaka umugore umwe maze ubuharike bakabucikaho burundu.

Avuga ko mu gihe cye wasangaga abagabo b’Abislam babyumvaga nabi maze kubera irari bifitiye bagashaka abagore benshi kandi badafite ubushobozi bwo kubatunga. Ibyo bikajyana no kwica itegeko ryo muri Koroan risaba umugabo gutunga abagore mu buryo bungana.

Aboudlah kandi yasobanuye ko koroan ivuga ko umugabo ashobora gushaka undi mugore bitewe n’impamvu runaka nabwo yaturutse ku mugore kandi nabwo umugabo akamushakirwa n’uwo mugore we mukuru kandi babanje no kubiganiraho bakabyemeranywaho.

Ntaganda Malik Jabile ushinzwe amategeko n’ubutabera mu muryango w’abayisilamu mu ntara y’Amajyarugu avuga ko muri Koroan havuga ko gushaka umugore urenze umwe kubera impamvu runaka zikomeye kandi zikaba zumvikanyweho n’umugore we basanga ari ngombwa ko amuharika aho ngo ni ho umugabo yemerewe gushaka undi mugore.

Zimwe mu mpamvu yavuze Koroan ibemerera harimo kuba umugore ari ingumba, kuba adahaza umugabo ngo amumare irari mugi he cy’imibonano mpuzabitsina, kuba umugore arwaye indwara ikomeye idakira ntabashe kubahiriza inshingano z’urugo, ndetse n’indi mpamvu iyo ariyo yose umugore yakumvikanaho n’umugabo we akabona ko ari ngombwa ko amauharika.

Nk’umunyamategeko mu idini ya Islam, Ntaganda Malik Jabile asanga gushaka abagore barenze umwe atari ikosa ku mugabo. Ku bijyanye no kuba umugore mukuru wisezerano ashobora guhohoterwa muri ubwo buharike Ntaganda avuga ko hari uburyo Idini ya Islam ifasha iyo miryango ibunga.

Itageko nshinga ry’u Rwanda mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano rivuga ko umugabo yemerewe gutunga umugore umwe w’isezerano.

Iri tegeko kandi rijyana n’ingingo 357 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu washakanye n’undi ku bw’isezerano, uzaba yashatse undi atabanje gutandukana n’uwa mbere mu buryo butegetswe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu kugera ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku gihumbi kugera ku bihumbi makumyabiri, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umukozi w’Igihugu ushinzwe kwandika amasezerano y’ubushakane, uzaba yakiriye iryo sezerano ry’ubushakane, azi ko irya mbere rikiriho, ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwishe isezerano.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nahimana,njye,ntacyo,narenzaho.

Mukiza yanditse ku itariki ya: 31-07-2014  →  Musubize

nibabumva ni amahire, ko nabonye bakomera kumaheme yidini kurusha ayumuryango nyarwanda muri rusange? gusa kurundi ruhande ni ukureba icyo bibangamiyeho abantu, gusa aho igihugu kigana bagashatse umugore umwe tukareba ko twagabanya kwiyongera kandi igihugu cyo ntana metereo kiyongeraho

karemera yanditse ku itariki ya: 30-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka