Bugarura: Imiryango 56 y’abasigajwe inyuma n’amateka ngo ikeneshejwe no kutagira aho guhinga

Mu kagari ka Bugarura gaherereye mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero, hari umudugudu witwa Gatomvu ufite umusozi wiganjeho abasigajwe inyuma n’amateka bo mu miryango 56 igizwe n’abantu 296 bose hamwe harimo abana bato 87.

Iyo ugeze muri uwo mudugudu, ubona amazu amwe agaragara ko ashaje cyane n’indi nzu nini igizwe n’imiryango ine y’ibyumba bibiri bibiri nayo bigaragara ko yubatswe ku buryo buciriritse, zose zituwemo n’iyo miryango.

Haba mu gitondo igihe ubundi abahinzi baba bari mu mirima, usanga abato n’abakuru bari rwagati muri ayo mazu bigaragara ko batazindukira ku murimo mu gihe abatuye ako gace batunzwe n’ubuhinzi.

Bagaragaraho ubukene haba ku myambarire n’imiturire ndetse bavuga ko imirire yabo igoranye cyane kuko iyo bagize icyo baronka barya rimwe ku munsi cyangwa se ntibanarye.

Bavuga ko bakeneshejwe no kutagira amasambu.
Bavuga ko bakeneshejwe no kutagira amasambu.

Umwe mu bayobozi b’uwo mudugudu witwa Karonkano Evariste nawe wasigajwe inyuma n’amateka, asobanura ko ubwo bukene bafite buterwa no kuba batagira imirima yo guhinga kandi ubuhinzi aribwo butunze abatuye aka gace kadakunze kugaragaramo ibindi bikorwa bitanga akazi. Avuga ko kugira ngo babeho, bagomba gutashya inkwi muri Gishwati bakazigurisha n’abaturage ku mafaranga 200frw ku mutwaro umwe.

Uyu mugabo avuga ko bahoranye amasambu yari ku buso bugera kuri hegitari 30, ariko nyuma akaza kugurishwa ku busabe bw’ubuyobozi bw’akarere kugira ngo ahingwemo icyayi, dore ko ari agace kegereye uruganda rw’icyayi rwa Rubaya ruri mu murenge wa Muhanda.

Umwe mu bagabo batuye muri uwo mudugudu witwa Nyirimbirima Jean Bosco avuga ko aho hagurishijwe ari mu masambu gakondo bahawe n’ababyeyi. Avuga ko nyuma y’aho imirima y’icyayi imariye gusatira aho batuye, aba baturage basabwe n’ubuyobozi bw’akarere kugurisha amasambu yabo agahingwamo icyayi bagahabwa amafaranga bavuga ko atari ajyanye n’igiciro cy’ubutaka bari bafite ndetse bakaba batarabanje kwiyumvikanira n’uruganda, bityo ntibabashe kubona aho bagura ubundi butaka bwo guhinga ndetse ubuyobozi bukaba butarabafashije kubushakisha.

Bavuga ko uwari ufite ubutaka bunini bwa hegitari 2 witwa Munyamariba yahawe amafaranga ibihumbi magana atatu ari naho bahera bavuga ko bahenzwe kuko ufite ubutaka bungana gutyo ubundi ahabwa ari hejuru ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Ubu, iyo miryango yose nta n’umwe ufite ubutaka uhingaho ari nabyo bavuga ko bibateza ubukene butuma babaho mu buzima bubi ndetse ntibabashe no kwitabira izindi gahunda nk’uburezi no kwiteza imbere.

Ahahoze ari mu masambu yabo hatewe icyayi.
Ahahoze ari mu masambu yabo hatewe icyayi.

Umuyobozi ukuriye iyo miryango yose witwa Gakuru Jean, yemeza ko abo baturage bafite ubushake bwo gukora bakitunga ariko bakaba badafite amasambu, ndetse agashimangira ko batagize uruhare mu kugurisha ubutaka bwabo bakaba bari bizeye ko ubuyobozi bw’akarere buzabashakira ahandi bahinga ariko bakaba batarabikorewe.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gédéon avuga ko aba baturage bagurishije amasambu yabo n’uruganda nyuma yo kumvikana narwo ndetse bakishyurwa amafaranga yabo anyujijwe ku makonti bafungurijwe mu murenge SACCO, nyuma amafaranga bahawe ntibayakoreshe ibyabafasha kwitezimbere.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero yemera ko ubuyobozi butagize uruhare mu gufasha iyo miryango kubona ubundi butaka kuko bwari bwabagiriye inama y’uko bagomba gukoresha neza ikiguzi cy’amasambu yabo.

Umuyobozi w’akarere kandi, avuga ko ayo masambu bayagurishije nyuma yo kubona ko batayabyazaga umusaruro kubera icyo yita ubushake bukeya bwo gukora bugaragara kuri abo baturage, bahora bategereje gufashwa kurusha kwifasha, aho ngo na mbere yo kuyagurisha bakundaga kuyakodesha n’abandi baturage nabo bakayahinga ku buryo bw’akajagari nyuma uruganda rw’icyayi rugahitamo kuhagura ngo ruhabyaze umusaruro.

Batuye mu gace biganjemo mu mudugudu.
Batuye mu gace biganjemo mu mudugudu.

Akomeza avuga ko akarere kafashije iyi miryango kenshi mu kuboroza amatungo magufi, ibirebana no kwivuza, kububakira amazu n’ibindi ariko ibyo bahawe bakaba babifata nabi ibindi bakabigurisha akaba ariyo mpamvu bakomeje kuba mu bukene.

Aba baturage ariko bo bavuga ko nubwo bajya bahabwa ubufasha bavuga ko budahagije, icyo bifuza ari uguhabwa ubutaka bwo guhinga nabo bakareka guhora bategereje gufashwa cyangwa gutungwa no gusabiriza. Kuri iki kifuzo, umuyobozi w’akarere ka Ngororero avuga ko nta gisubizo afite ariko ngo bazakomeza gufasha iyo miryango.

Ikibazo cyo kutagira amasambu yo guhinga kuri aba basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko aricyo kibateza ubukene, ngo bagihuriyeho na bagenzi babo batuye mu tugari twa Rutagara na Nganzo natwo two mu murenge wa Muhanda, ndetse ibi bikaba binemezwa n’umuyobozi w’akarere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka