Nyamagabe: Akurikiranyweho gukoresha amafaranga y’amakorano

Kuri sitasiyo ya polisi ya Gasaka iherereye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hafungiye umusore w’imyaka 25 ukomoka mu kagari ka Murambi mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru ukurikiranyweho gukoresha amafaranga y’amakorano mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 26/07/2014.

Uyu musore witwa Nsabimana Jean ngo usanzwe ukora amandazi avuga ko yari yagurishije igare ahitwa mu Rwabayanga mu karere ka Huye bakamuha ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda by’amakorano, hanyuma yajya kugura amavuta y’ubuto yo gukoresha amandazi akayishyura bakamuta muri yombi ariko atari azi ko ayo mafaranga ari amakorano.

Ati “bamfatiye i Nyamagabe mu mujyi njyiye kugura amavuta mfite amafaranga y’amakorano ibihumbi 50 ariko ntazi ko ari amakorano. Bari bayanyishyuye mu igare nari nagurishije mu Rwabayanga birangira nyatanze bahita bamfata banzana kuri sitasiyo. Nanjye nabashije kumenya ko ari amakorano nyuma bamfashe”.

Nsabimana wemera icyaha cyo gukoresha amafaranga y’amahimbano akanagisabira imbabazi ngo kuko atari abizi, agira inama abantu ko bagomba kujya bashishoza mu gihe bahawe amafaranga kugira ngo abatekamutwe batabahangika nk’uko nawe byamubayeho.

“Ubutumwa naha abandi bantu ni ugushishoza yakwakira amafaranga akabanza akareba ko ari mazima kuko barahangika nanjye barampangitse byambayeho,” Nsabimana.

Binyuze ku rubuga rwa interineti rwa Polisi y’igihugu, umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’amajyepfo akaba anakuriye ubugenzacyaha muri iyo ntara, CSP Hurbert Gashagaza, arakangurira abacuruzi muri rusange kujya babanza gusuzuma amafaranga yose baketse mbere yo gutanga ibicuruzwa byabo kuko bibateza igihombo igihe bahawe amafaranga y’amakorano.

Akomeza asaba abantu kujya bageza kuri polisi ku gihe amakuru yose yahungabanya umutekano ndetse n’ubukungu bw’igihugu.

Ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka