Ikipe ya Sunrise FC ngo yiteguye kuzaguma mu cyiciro cya mbere yinjiyemo

Nyuma y’uko Ikipe ya Sunrise FC ihagarariye y’Intara y’Iburasirazuba izamutse mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse ikabona Komite nyobozi nshya, ubuyobozi bwayo buratangaza ko bwifuza ko iyi kipe izaguma mu cyiciro cya mbere kandi ko ifite amahirwe kimwe n’andi makipe yo kwitwara neza muri shampiyona.

Perezida w’ikipe ya Sunrise FC, Eng. Habanabakize Fabrice avuga ko hakoreshejwe imbaraga nyinshi kugira ngo iyi kipe itware igikombe cyo mu cyiciro cya kabiri ariko ngo bisa n’aho akazi gakomeye ari bwo kagiye kwiyongera kugira ngo Sunrise FC izagume mu cyiciro cya mbere yamaze kwinjiramo.

Uyu muyobozi avuga ko nubwo bitoroshye, ngo bizeye ko iyi kipe izabasha kwitwara neza mu cyiciro cya mbere bishingiye ku bumwe, iterambere rishingiye ku bushobozi bw’ikipe ndetse no kwaguka bakareba kure.

Eng. Habanabakize avuga ko ubuyobozi bwifuza ko iyi kipe itazava mu cyiciro cya mbere kandi ngo bazakora ibishoboka byose ku buryo bagera no ku gikombe kuko ngo amahirwe yose aracyahari kimwe n’uko ari ku yandi makipe akomeye yo mu cyiciro cya mbere.

Perezida mushya wa Sunrise FC, Eng. Habanabakize Fabrice (iburyo) ubwo yaherezwaga ububasha bwo kuyiyobora tariki ya 11-07-2014.
Perezida mushya wa Sunrise FC, Eng. Habanabakize Fabrice (iburyo) ubwo yaherezwaga ububasha bwo kuyiyobora tariki ya 11-07-2014.

Uyu muyobozi wa Sunrise ashimira abantu bose bafashije iyi kipe kugira ngo izamuke mu cyiciro cya mbere kandi agakomeza gusaba ubufatanye bw’abantu n’inzego zitandukanye, by’umwihariko abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba, kugira ngo bashyigikire iyi kipe yabo ije kubavana mu bwigunge.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’Ikipe ya Sunrise FC, Muvunyi Eric, ubwo twavuganaga ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 27/07/2014, yadutangarije ko iyi kipe yamaze kugura abakinnyi nka rutahizamu Way Yeka Tatuwe, umuzamu Saaka Robert ndetse n’abandi nka Nkomezi Alexis, Segawa Mike, Hakizimana Francois, Mutunzi Clement; ndetse n’abandi bakinnyi ngo batuma iyi kipe yizera ko izitwara neza mu cyiciro cya mbere.

Yagize ati “Aba bakinnyi bazadufasha kwitwara neza mu cyiciro cya mbere. Ikindi ni uko nka komite, tugomba gukurikirana ikipe bya hafi nk’uko bisanzwe kugira ngo ikomeze itere imbere kuko mu 2006, ikipe y’Umurabyo yari yazamutse mu cyiciro cya mbere ariko iza gusubira mu cyiciro cya kabiri ndetse irasenyuka. Ibi rero byaduhaye isomo rikomeye.

Sunrise FC yazamutse mu cyiciro cya mbere isezereye Bugesera FC.
Sunrise FC yazamutse mu cyiciro cya mbere isezereye Bugesera FC.

Ikipe ya Sunrise FC irateganya gukoresha ingengo y’imari igera kuri miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2014-2015, harimo agera kuri miliyoni 70 azatangwa n’uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, naho andi akazava mu bwitange n’imisanzu y’abakunzi b’iyi kipe.

Ikipe ya Sunrise FC ngo irateganya kuzatangira imyitozo guhera tariki 4/08/2014, ikazajya ibera ku kibuga cya AEE i Rwamagana.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njewe ndi uwomuri amarika ndahakakureba imipira yo murwanda nkunda urwanda amahoromeza have good week

glorie yanditse ku itariki ya: 29-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka