Rwamagana: Abaturage barasaba ubuyobozi kubaha amazi meza

Abaturage b’akarere ka Rwamagana bataragerwaho n’amazi meza barasaba ubuyobozi bw’aka karere gukora ibishoboka kugira ngo bagerweho n’amazi ngo kuko ikibazo cy’ibura ry’amazi kibangamira imibereho myiza yabo harimo no guteza isuku nke.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yizeza aba baturage ko ubuyobozi burimo gukora uko bushoboye ku buryo amazi meza agera ku baturage bose kandi ngo bikaba byaribanzweho mu guteganya ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2014-2015.

Bamwe mu baturage bagaragaza iki kibazo ni abo mu kagari ka Cyimbazi mu murenge wa Munyiginya, ariko bakaba bagisangiye n’abandi baturage bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rwamagana, by’umwihariko muri ibi bihe by’izuba; ngo kuko ari ho ikibazo cy’amazi kigorana cyane.

Aba baturage bavuga ko batabona amazi yo gukoresha imirimo inyuranye ibabeshaho ariko cyane cyane bakagaragaza ko kubura amazi bituma batabasha kwita ku isuku, ari na yo mpamvu basaba bakomeje ubuyobozi bwabo kubagezaho amazi meza.

Umwe mu bakecuru twaganiriye avuga ko kugira ngo babone amazi bibasaba kujya mu mibande kandi ngo hakaba ari ahantu hagoye ku bana ndetse n’abantu bakuze by’umwihariko. Ibi ngo bikaba bituma hari abatakimesa imyenda cyangwa ngo bisukure bakaraba umubiri wabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, avuga ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2014-2015, harimo miliyoni zigera ku 170 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa mu kongera amazi meza.

Intego y’akarere ka Rwamagana ngo ni uko uyu mwaka utangiye uzasiga abaturage b’aka karere bafite amazi meza bavuye kuri 82% bariho ubu bakagera kuri 90% ndetse mu mwaka ukurikiyeho (2015-2016), bakazaba bageze ku 100% kandi ngo hari inyigo ku miyoboro y’amazi zizakemura iki kibazo, nk’uko Uwimana yabivuze.

Bwana Uwimana agira ati “Hari umuyoboro wa Gahengeri uzakorwa, hari uwa Fumbwe, uwa Munyaga, hari n’inyigo yo kugeza amazi muri centre (urusisiro) ya Ntunga muri Mwulire kimwe na centre ya Rubona.
Izi nyigo zose zishyizwe mu bikorwa, n’indi miyoboro igakora neza, mu mpera za 2015 n’intangiriro ya 2016 abaturage ba Rwamagana 100% bazaba bafite amazi meza abandi bavoma muri metero 500.”

Ikibazo cyo kutagira amazi meza usanga gisangiwe n’imirenge itandukanye y’akarere ka Rwamagana ndetse n’indi ya henshi mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko ubuyobozi bukavuga ko bukomeje gukora ibishoboka kugira ngo abaturage begerezwe amazi meza.

Mu gihe byakwitabwaho, Intara y’Iburasirazuba ifite amahirwe y’umwihariko yo kugeza amazi n’ibindi bikorwa remezo rusange ku baturage bayo kuko kugeza ubu, abaturage babarirwa hejuru ya 90% b’iyi Ntara batuye ku midugudu kandi imidugudu ni imwe mu nkingi ituma ibikorwa remezo byegerezwa abaturage nta ngorane kuko baba batuye hamwe.

Gupima ikigereranyo cy’uko abaturage bafite amazi meza ngo ntibivuze gusa kuba umuturage afite ivomo ry’amazi meza iwe mu rugo ahubwo ngo iyi migambi yose igamije kugira ngo byibura umuturage abashe kuvoma amazi meza ahantu hatarenze metero 500 z’urugendo akora.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka