Intego ya MTN ngo si ubucuruzi gusa

Uretse ubucuruzi ngo sosiyete y’itumanaho ya MTN ngo inakora ibikorwa bifasha mu iterambere ry’Abanyarwanda. Kuri uyu wa 25 Nyakanga iyi sosiyete yashyikirije akarere ka Nyagatare inkunga y’amafaranga miliyoni 5 azifashishwa mu kubakira imiryango y’Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya.

Nk’uko byagarutsweho na Anny Tabura umukozi wa MTN mu ishami rishinzwe ubucuruzi ngo iyi nkunga bayitekereje nyuma yo kubona ko kubonera amacumbi Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya bigoranye bitewe n’uko akarere ka Nyagatare ariko gafite benshi ugereranije n’utundi.

Anny Tabura avuga ko n’ubwo MTN ikora ubucuruzi ariko nanone atari bwo ishyira imbere cyane kurusha imibereho myiza y’Abanyarwanda ari nabo bakiriya bayo. Tabura agira ati “Intego ya MTN si ubucuruzi gusa, yego turacuruza ariko intego nyamukuru ni uko tugomba no kwita ku banyarwanda ari nabo bakiriya bacu. Ni ibikorwa dukora buri mwaka si rimwe gusa tubikoze”.

Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare, Sabiti Atuhe Fred ashyikirizwa cheque MTN yaganeye kubakira Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Sabiti Atuhe Fred ashyikirizwa cheque MTN yaganeye kubakira Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.

Nyuma yo gushyikirizwa cheque ya miliyoni 5, Muganwa Stanley umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu yatangaje ko iyi nkunga ibanejeje kandi iziye igihe.

Kuri bo ngo n’ubwo atari ubwa mbere bafatanya na MTN mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, iyi nkunga yo ngo irakomeye cyane kubera ikibazo cyo kubonera icumbi aba banyarwanda birukanywe Tanzaniya gikomeye.

Aha rero akaba asaba abandi bafatanyabikorwa ndetse n’abaturage gutera ikirenge mu cya MTN Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya bakabonerwa amacumbi.

Sheki ya miliyoni 5 niyo MTN yashyikirije akarere ka Nyagatare.
Sheki ya miliyoni 5 niyo MTN yashyikirije akarere ka Nyagatare.

Iyi nkunga izifashishwa mu kubakira imiryango 19 mu murenge wa Nyagatare, aho amazu yatangiye kuzamurwa mu mudugudu wa Marongero akagali ka Ryabega.

Basura ahagomba kubakirwa iyi miryango, Muganwa Stanley umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu yijeje MTN ko inkunga yabo igiye gutuma intego bihaye ko aya mazu agomba kuba yuzuye bitarenze ukwezi kwa munani igiye kugerwaho.

Akarere ka Nyagatare gafite imiryango 310 y’Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya igizwe n’abantu 1068.

Abakozi ba MTN bageze kuri site ya Marongero ahazubakwa amazu 19 azatuzwamo Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.
Abakozi ba MTN bageze kuri site ya Marongero ahazubakwa amazu 19 azatuzwamo Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.

Mu nyungu MTN yinjiza ku mwaka 1% byazo ashyirwa mu bikorwa bigamije iterambere ry’Abanyarwanda. Mu bikorwa MTN iteramo inkunga harimo ibyumba by’amashuli y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abafanyabikorwa nkaba nibo dushaka kuko bunganira leta maze ugasanga hari ibigerwaho byinshi kandi byiza kubera bo

tabura yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka