Gutahiriza umugozi umwe nibyo bizubaka umuryango nyarwanda - Perezida Kagame

Ubwo yasozaga ku mugaragaro itorero ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda biga n’ababa mu mahanga ku nshuro yaryo ya karindwi ryiswe “INDANGAMIRWA”, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabasabye gutahiriza umugozi umwe kuko ari byo bizafasha mu kubaka Umuryango Nyarwanda.

Uyu muhango wabereye mu kigo cya Gisirikare giherereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa gatanu tariki 25/07/2014, aho uru rubyiruko rwari rumaze ibyumweru bibili rwigishwa amasomo yerekeranye no gukunda igihugu, ndetse banatozwa kubakira ku ndangagaciro nyarwanda arizo; Ubunyarwanda, gukunda igihugu, ubunyangamugayo, ubutwari, ubwitange, gukunda umurimo no kuwunoza hamwe no kwihesha agaciro.

Mu ijambo nyamukuru yagejeje kuri uru rubyiruko rwitabiriye iri torero Perezida Kagame, yabanje kubashimira umuhate bagize wo kuza muri iri torero ababwira ko aribo igihugu gitezeho ejo hazaza heza akaba ariyo mpamvu baba batozwa indangagaciro zijyanye no gukunda igihugu ndetse no kukitangira.

Perezida Kagame ati: “Kuba mwarafashe umwanya wanyu mukaza kwitabira inyigisho mukuye muri iri torero ni umusanzu ukomeye muhaye igihugu cyanyu. Ubumenyi mukuye hano harimo no gukorera hamwe, buzabafasha mu miyoborere myiza y’igihugu mu bihe biri imbere, kuko nimutahiriza umugozi umwe nibwo muzabasha kubaka Umuryango Nyarwanda”.

Uru rubyiruko rwahawe kandi umwanya uhagije wo kuganira na Nyakubahwa Perezida Kagame, aho bamubajije ibibazo bitandukanye bibazaho byiganjemo ibirebana n’imiyoborere myiza y’igihugu, iterambere ndetse n’umutekano muri rusange.

Urubyiruko rwitabiriye iri torero, rwemeza ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri rumaze ruhabwa ibiganiro biganisha ku gukunda igihugu, ngo hari byinshi bamaze kunguka batari basanzwe bazi birimo no kuba amateka yari yaragiye agorekwa ariko ngo kubwo iri torero bamenye ukuri, dore ko usanga aho baba mu mahanga babwirwa byinshi by’ibinyoma bigamije kubangisha igihugu cyabo.

Iri torero rihuza urubyiruko ruba mu mahanga rufite imyaka iri hagati ya 18 na 35, iry’uyu mwaka ryitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 269 baturutse mu bihugu 21 hirya no hino ku isi, uyu ukaba ari umwanya wo kugira ngo urubyiruko ruhure kandi ruganire ku ruhare rwabo mu kubaka igihugu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Ndi Umunyarwanda, umurage w’ubukungu”.

Uyu muhango wari witabiriwe kandi na Minisitiri w’uburezi, Prof. Silas Lwakabamba, Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’igihugu Rucagu Boniface, ndetse n’abandi bayobozi bakuru batandukanye b’igihugu, ukaba wasojwe no gufata ifoto y’urwibutso ndetse no gusabana n’abayobozi.

Itorero Indangamirwa ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2011 ku nshuro yaryo ya gatanu, rikaba ryari ryabereye i Gako mu Karere ka Bugesera, aho ryari rihuje urubyiruko rurenga 300 rwari rwaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Iki gikorwa gitegurwa na Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Urubyiruko, Isakazabumenyi n’Ikoranabuhanga, Ministeri ya Siporo n’Umuco, Itorero ry’Igihugu na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uru rubyiruko rwagize amahirwe abandi batigeze babona uzi kuganira na HE umwanya ungana kuriya? umubaza ibyo wifuza nawe akakugira inama nk’umuyobozi ntako bisa ahubwo imbaraga n’imigambi bakuyemo hariya bazazikoreshe bubaka ubunyarwanda kandi bashaka icyateza imbere igihugu.

Juma yanditse ku itariki ya: 26-07-2014  →  Musubize

urubyiruko rw;u Rwanda ruhawe umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo bahawe i Gabiro kandi bagomba kuba ba ambassadors beza b’ u rwanda aho biga

kigarasha yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka