Rusizi: Abakoresha umupaka wa Ruhwa barishimira uko serivisi zihuta

Abakoresha umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi bava cyangwa bajya muri ibyo bihugu byombi barishimira ko kuva aho hahurijwe imikorere kuri uwo mupaka byihutishije serivisi ku buryo ubu nta serivisi ikirenza umunota umwe iyo umuntu ahaciye yujuje ibisabwa.

Bamwe muri abo bakoresha uyu mupaka batangaza ko mbere yo guhuza imikorere kw’abakozi bo ku mpande zombi byafataga iminota itari munsi ya 30 ndetse n’urugendo rwa metero zigera kuri 800 kugira ngo umuntu ave ku mupaka umwe agera ku wundi ,akabona guhabwa serivisi yifuza, kugira ngo bimufashe kwambuka ava mu gihugu kimwe ajya mu kindi.

Kuva tariki ya 30 Mata 2013, serivisi ziratangirwa hamwe bikaba byaroroheje igihe abakora ingendo kuri iyo mipaka yombi bahamaraga nk’uko abaganiriye na Kigali Today ibasanze kuri uwo mupaka buzurisha ibyangombwa ngo babone kwambuka babiyitangarije.

Abo Kigali Today yabashije kuvugisha bavuze ko bamaze igihe kitari gito baca kuri uwo mupaka. Bemeza ko aho imirimo ihurijwe hagati y’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi kuri uwo mupaka, serivisi yafataga nk’iminota 30 cyangwa isaha yose ubu isigaye itwara umunota umwe gusa kuko nta murongo ukihaba, kandi n’iyo basanze hari icyo umuntu atujuje babikemurira aho bari hamwe atarinze kongera gusiragira asubira inyuma nk’uko bigenda kuri duwane ya Bukavu ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo.

Umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n'u Burundi.
Umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Soeur Marie Hyacynthe Vyiyingoma ni Umurundikazi Kigali Today yasanze kuri uyu mupaka yambuka aza mu Rwanda. Ku byo bagenzi be bavuga yongeraho n’umutima mwiza bakirana ababagana n’umurava babikorana umuntu akajya mu mirimo ye atiriwe atinda ku mupaka, bagashima Leta zombi zahuje iyo mipaka kuko byatumye hihutishwa byinshi cyane cyane nko mu bucuruzi.

Uyu mupaka wubatswe ku nkunga ya Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD), wabaye uwa kabiri uhujwe nyuma y’uwa Nemba mu Bugesera na wo uhuza u Rwanda n’u Burundi mu rwego rwo koroshya imigenderanire n’imihahiranire y’abaturage b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasizuba.

Umupaka wa Ruhwa ukoreshwa n’abantu b’imihanda yose bava cyangwa bajya mu Rwanda no mu Burundi bawunyuze ho, ndetse hari n’abahitamo kujya cyangwa kuva Uvira muri Kongo ari ho banyuze.

Ngo akarusho uyu mupaka ufite ugereranije n’indi ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu, ni uko ufite amacumbi y’abakozi bahakorera, hakaba n’ububiko bwubatse ku buryo bugezweho ndetse n’umunzani ku ruhande upima ibicuruzwa byose bihatambuka.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

erega nuko ibizwi kuruhande rwu Rwanda biba bigenda neza cyane kandi turakomeza kubyishimira , ikindi kandi kiriya cyemezo cyo guca amafaranga kumupaka cyari cyafashwe na leta yabaturanyi cyari kiigayitse rwose kuba cyarakuweho nuko nabo babonaga ko ibintu bakozwe cyari kigayitse rwose , u Rwanda rubyitwaramo kigabo rurabihorera,

kalisa yanditse ku itariki ya: 26-07-2014  →  Musubize

u Rwanda amanota rurayujuje kuri service zitangirwa ku mipaka ibi ni byiza cyane kuko bizafasha kwihutisha iterambere ry’ibihugu byiza.

Doreen yanditse ku itariki ya: 26-07-2014  →  Musubize

service nziza aho u Rwanda cg se umunyarwanda ari ni ingenzi kandi bigomba gukomeza ku buryo buhoraho

kubana yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka