Ngororero: Bakoresha ibihangano mu kurwanya amakimbirane aturuka ku butaka

Mu karere ka Ngororero batangiye gahunda yo gukora ubukangurambaga bwo kurwanya amakimbirane akomoka ku butaka hifashishijwe ibihangano bitandukanye, harimo indirimbo, imivugo, amakinamico magufi, ibishushanyo n’ibindi.

Muri ubu bukangurambaga hifashishwa urubyiruko mu rwego rwo kurukangurira kugira amakuru ku birebana n’amategeko agenga ubutaka, impano n’izungura. Muri ibi bihangano hatangwa ubutumwa ku guhererekanya ubutaka, gutanga impano n’izungura, uburinganire bw’ibitsina ku mutungo basangiye, kudaheza abafite ubumuga n’ibindi bikunze kugaragara muri aka karere.

Aya marushanwa yatangiriye mu mirenge aho abaturage batumirwa bagakurikira ibihangano byakozwe maze nyuma bakaganirizwa kubutumwa bukubiye mo.

Nyuma amarushanwa akomereza ku rwego rw’akarere naho hagatangwa ubwo butumwa, ibihangano byagaragaje gukundwa no gutambutsa ubutumwa bwumvikana kandi buhuye n’ibibera mu karere bigahembwa ndetse bikazajya bikoreshwa mu biganiro n’abaturage nkuko umukozi w’akarere ka Ngororero ushinzwe imiyoboreremyiza, Musabeyezu Charlotte abivuga.

Kuva iyi gahunda yatangira, hagaragaye abaturage batanga ubuhamya ko batari basobanukiwe na bimwe mu birebana n’ubutaka byateraga amakimbirane cyane cyane kubuhererekanya no kubutangaho impano.

Amakinamico ni yo bibandaho mu gutanga inyigisho.
Amakinamico ni yo bibandaho mu gutanga inyigisho.

Umukozi w’umushinga ugamije gukumira no gukemura amakimbirane mu karere ka Ngororero Mugabe Aimable, avuga ko ibi bihangano bizajya binakoreshwa mu matsinda y’ibiganiro by’abaturage agamije gukemura no gukumira amakimbirane, kandi urubyiruko rukaba arirwo rwifashishwa mu gutegura ejo hazaza.

Uyu mushinga wo gukumira amakimbirane akomoka ku butaka uhuriweho n’imiryango itandukanye nka Alert International, urugaga IMBARAGA na PROFEMME TWESE HAMWE, mu karere ka Ngororero ukaba ukorera mu mirenge ya Nyange, Matyazo, Sovu na Gatumba.

Mu Rwanda, ubutaka nibwo bwihariye igice kinini cy’umutungo w’abaturage. Buri mwaka, imibare igaragaza ko Abanyarwanda bakomeza kwiyongera ariko ubutaka bwo butiyongera.

Kubera iyo mpamvu, hirya no hino hakunze kuvuka amakimbirane akomoka kubutaka, ndetse abayagiranye bagahora mu nkiko baburara ari nako batakaza igihe n’amafaranga tutibagiwe ko hari n’abakora urugomo rurimo ubwicanyi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yego rwose ibi ni ukwishakira ibisubizo kandi niko intore zikora, mukomereza aho aya makimbirane ashire mumiryango yanyu, mukomereze aho kandi ibi mubisangize nabandi kuko aya makimbirane ari henshi

mahirwe yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka