CECAFA: Rayon Sport ikirimo gushaka abakinnyi izakina na Yanga mu mukino ubanza

Rayon Sport igomba gucakirana na Young Africans yo muri Tanzania mu mukino ufungura irushanwa ‘CECAFA Kagame Cup’ rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 7/8/2014, ntabwo irizera neza kuzaba ifite abakinnyi bose yifuza kuko hari abo ikirimo kuganira nabo ngo ibagure, abandi bayikiniraga bakaba bashaka kuyivamo.

Ubwo shampiyona iheruka yarangiraga, benshi mu bakinnyi ba Rayon Sport bari barangije amasezerano, yatangiye gahunda yo kuyongera ariko kuri bamwe barimo Djamal Mwiseneza biranga ndetse iyo kipe ikaba yatangiye gushaka usimbura uwo musore witwaye neza muri shampiyona iheruka, kuko yamaze gufata icyemezo cyo kuyivamo.

Djamal Mwiseneza, wafashije Rayon muri shampiyona, yanze kongera amasezerano.
Djamal Mwiseneza, wafashije Rayon muri shampiyona, yanze kongera amasezerano.

Uretse bamwe mu bakinnyi yari isanganywe yongereye amasezerano, kugeza ubu Rayon Sport yabaye iya kabiri muri shampiyona, imaze kugura ku mugaragaro umukinnyi umwe gusa witwa Tubane James wakinaga muri AS Kigali, naho abandi bavugwa barimo Umurundi Kwizera Pierrot ibiganiro bikaba ntacyo biratanga.

Umuyobozi wa Rayon Sport, Ntampaka Theogene, avuga ko bakirimo gushaka abakinnyi beza bazabafasha kwitwara neza mu mikino ya CECAFA izatangira mu byumweru bibiri ndetse no muri shampiyona izatangira muri Nzeri uyu mwaka, dore ko banamaze kuzana umutoza mushya w’Umubiligi Jean François Losciuto wasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Rayon Sport irimo gushaka abakinnyi beza barimo uzasimbura uwahoze ari kizigenza wayo Amissi Cedric wayifashaga cyane akaba yaramaze kwerekeza muri Mozambique, ifite akazi gakomeye ko kuzahangana na Young Africans imwe mu makipe akomeye muri aka karere ikaba ari nayo yegukanye igikombe cya CECAFA cyo mu mwaka wa 2012.

Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona ya 2013, irifuza abakinnyi bakomeye bazayifasha.
Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona ya 2013, irifuza abakinnyi bakomeye bazayifasha.

Umukino ufungura irushanwa ku mugaragaro uzahuza Rayon Sport na Young Aficans ku wa gatandatu tariki ya 7/8/2014 ku mugoroba, ukazabera kuri Stade Amahoro nyuma y’indi mikino ibiri izahuza Atlabara yo muri Sudan y’Epfo yo muri na KMKM ya Zanzibar, zikaba ziri mu itsinda rya mbere, ndetse n’uwa Gor Mahia yo muri Kenya na KCCA yo muri Uganda zo mu itsinda rya kabiri.

APR FC iri mu itsinda rya kabiri izakina umukino wayo wa mbere bucyeye bwaho ku cyumweru ikazabanza guhura na Flambeau de l’ESt yo mu Burundi, uwo mukino ukazabanzirizwa n’undi uzahuza Police FC nayo izaba ihagarariye u Rwanda ikazabanza guhura na El Mereikh yo muri Sudan ziri mu itsinda rya gatatu.

Amakipe yose uko aria 13 azishakamo umunani azerekeza muri ¼ cy’irangiza , hakazazamuka amakipe atatu ya mbere mu matsinda abiri ya mbere n’andi abiri azazamuka mu itsinda rya gatatu rigizwe n’amakipe atatu.

Umubiligi Jean François Losciuto umutoza mushya wa Rayon arasabwa gutwara ibikombe mu mwaka umwe yasinye.
Umubiligi Jean François Losciuto umutoza mushya wa Rayon arasabwa gutwara ibikombe mu mwaka umwe yasinye.

Amakipe yose uko ari 13 yashyizwe mu matsinda ku buryo bukurikira:

Itsinda mbere: Rayon Sports (Rwa), Young Africans (Tanzania), Coffee (Ethiopia), Atlabara (Sudan y’Epfo) na KMKM (Zanzibar).

Itsinda rya kabiri: APR (Rwanda), KCCA (Uganda), Flambeau de l’est (Burundi), Telecom (Djibouti) na Gor Mahia (Kenya).

Itsinda rya gatatu: Vital’o (Burundi), EL Merreikh (Sudan), Police (Rwanda) na Benadir (Somalia).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka