Mutendeli: Ubujura bw’amatungo buri gutuma bamwe batangiye kuyagurisha

Mu murenge wa Mutendeli mu kagali ka Mutendeli umudugudu wa Kibaya haravugwa ubujura bw’amatungo magufi arimo inkoko, ihene n’andi bavuga ko abajura bayasanga aho batuye mu midugudu nijoro bakayakura mu bikoni bakayiba.

Kubera ubu bujura bamwe mu batuye uyu mudugudu bavuga ko byatumye amatungo magufi bari boroye batangiye kuyagurisha batinya ko abo bajura bayiba bagahomba.

Umukecuru utuye muri uyu mudugudu wanze ko tuvuga amazina ye, avuga ko ubu bujura buterwa ahanini n’ibiyobyabwenge birimo na kanyana bamwe birirwa banywa ndetse nabakina ndoko (akazungungu narara).

Umwe mu miti bamwe babona yavugutwa ngo harimo ko amarondo yajya akorwa kuko ngo atagikorwa neza. Abaturage bavuga ko iyo amarondo akorwa neza ibyo bibazo byo kwibwa bigabanuka.

Karasira Claver, umuyobozi w’umudugudu wa Kibaya yavuze ko muri uwo mudugudu hagaragaramo abantu bakina ndoko bituma nabyo byatera ubujura.

Yakomeje avuga ko inzego z’abaturage zifatanya na Polisi gukumira ibyaha (community policing) bakeneye kugira umwambaro wa Leta ubaranga kugirango abaturage babashe kubumvira ndetse nabo bumve inshingano zabo neza bahawe ibibaranga.

Donacien Nkwasibwe, umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mutendeli, ku murongo wa telephone kuri uyu wa 22/07/2014 yatangaje ko icyo kibazo cy’ubujura bakizi kandi ko bafaranije na community policing hagiye gukazwa amarondo ngo bakumire ubwo bujura.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ku kibazo cy’ibiyobyabwenge nka Kanyanga n’abakina “ndoko”, ko bagiye kugikurikirana kuko byari byarahagaze nyuma yuko hashyizwemo imbaraga abakina izo ndoko bagafatwa.

Yagize ati “Ikibazo cy’ibiyobyabwenge muri uwo mudugudu kigeze kuhaba aho habaga inzoga zitemewe za chief waragi ariko ikibazo ni uko usanga n’abaturage bagira uruhare mu kudatanga amakuru, iyo twabimenye turabica.”

Umurenge waMutendeli uhana imbibe n’igihugu cy’u Burundi hamwe mu hajyaga haturuka inzoga ya chief waragi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yemwe, aya amatungo mujye muyatwohereza tuyagure aho kuyiba.
Mudaheranwa A.

mudaheranwa yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka