Kamonyi: Umugore n’abana be baracyekwaho kwica umugabo

Mu mudugudu wa Rushikiri, akagari ka Murehe, mu murenge wa Rukoma, umugore witwa Mukakibibi Julienne n’abana be babiri baracyekwa ko bivuganye umugabo we akaba na se w’abo bana Hagumamasaziro Emmanuel; bamutemesheje umuhoro.

Uyu mugabo yapfuye mu ma saa mbili n’igice z’umugoroba wa tariki 21/7/2014, nyuma yo gutemwa mu mutwe n’umuhungu we w’imfura Higaniro Jean Marie Vianney wahise atoroka, maze nyina na murumuna we Nzabonimana Fils bashyikirizwa Polisi kuko nabo bari muri iyo mirwano.

Uru rugo bivugwa ko rwahoragamo amakimbirane hagati y’umugore n’umugabo, abaturanyi bavuga ko yakajijwe n’amafaranga ibihumbi20, umugore avuga ko umugabo yamwibye mu cyumweru gishize.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa Bikorimana Emmanuel, akaba avuga ko umugabo yari yemeye kuyishyura.

Ngo yari kugurisha inka iri mu rugo akayishyura, maze asigaye akiyishyura ubwisungane mu kwivuza; ariko umugore yanze ko iyo nka igurishwa. Ngo inzika yarakomeje hagati y’umugabo n’umugore ndetse n’abahungu be kuko muri ayo mafaranga harimo ay’umwe mu bahungu yari yabikije nyina.

N’ubwo Mukakibibi avuga ko mu ijoro umugabo yapfuyemo atari ahari yari yahunze, undi mwana wasigaye mu rugo ahamya ko yari ahagaze mu muryango, ubwo umuhungu we mukuru yatemaga se, mu gihe bari bagiye guhunga intonganya. Uwo mwana niwe wahise atabaza, umugabo bamugejeje ku bitaro bya Remera Rukoma ahita apfa.

Higiro watemye se yahise atoroka, naho nyina na murumuna we Nzabonimana bari mu maboko ya Polisi. Mu rugo rwa bo bakaba bahasize abandi bana batatu, umuto muri bo afite imyaka icyenda.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka