Gisagara: Kutagira amashanyarazi bidindiza ubworozi bw’inkoko bakora

Abatuye umurenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara bakora ubworozi bw’inkoko za kijyambere bafite imbogamizi muri uyu murimo kubera ikibazo cyo kutagira amashanyarazi kandi izi nkoko zisaba gucanirwa, ndetse zimwe zikaba zibapfana iyo zitaramenyera ubu buzima.

Ababikira bo mu muryango witwa Abambari b’urukundo batuye muri uyu murenge bavuga ko mu bworozi bw’inkoko bakora kutagira umuriro w’amashanyarazi ari ikibazo, kuko ngo n’ubwo bifashisha umuriro w’amakara bagacanira inkoko zabo birabagora ,ndetse hari ngo n’izahise zipfa bagitangira kuzorora kubera kutamenyera iyo myororere.

Mukoranyisoni Seraphine umwe muri aba bihaye Imana aragira ati “Ntibyoroshye n’ubu izikiriho ni uko tuzicanira umuriro w’amakara ariko ubundi ziba zigomba umuriro. Muri 80 twazanye tugitangira korora 30 zahise zipfa kubera kutamenyera ariko ubu turagerageza tukazicanira ariko biba bigoye n’amakara ya buri gihe”.

Ubworozi nk'ubu bw'inkoko bukenera umuri w'amashanyarazi none ku udahari biragorana kubukora.
Ubworozi nk’ubu bw’inkoko bukenera umuri w’amashanyarazi none ku udahari biragorana kubukora.

Si aborozi gusa bavuga ko umuriro w’amashanyarazi ari ikibazo muri uyu murenge wa Mugombwa kuko n’abacuruzi bavuga ko bibadindiza kuko bituma bakora amasaha make kandi muri iki gihe isoko ryaranagutse kubera inkambi y’impunzi iri muri uyu murenge, bikaba bituma hari amafaranga abacika bagakoreye no mu masaha ya nimugoroba.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi, we ariko arizeza abatuye uyu murenge ko mu gihe kitarambiranye nabo bazabona amashanyarazi kuko umurenge wabo washyizwe mu ngengo y’imali y’uyu mwaka wa 2014-2015 bityo nawo ukaba uri mu igiye guhabwa umuriro.

Ati “ni byo koko uyu murenge uri mu itarabona amashanyarazi kandi koko ni imbogamizi ku iterambere turabizi ariko turi gukora uko dushoboye kandi mu gihe gito nawo uracanirwa kuko washyizwe mu ngengo y’imali y’uyu mwaka”.

Abatuye sentere ya Mugombwa bavuga ko nibabona umuriro w’amashanyarazi n’ibikorwa by’amajyambere bizarushaho kwiyongera kuko hari hasanzwe hagenda abantu benshi kubera ikigo nderabuzima gihari, kiriziya gatorika ya Mugombwa, ikigo cy’amashuri yisumbuye bihubatse ndetse n’inkambi y’impunzi z’Abanyekongo yahashyizwe.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka