Perezida Kagame yagiriye inama urubyiruko rwa Afurika kudategereza ibisubizo ku bandi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiriye inama urubyiruko rwaturutse hirya no hino muri Afurika ruteraniye i Kigali mu nama y’umushyikirano, ko niba badahagurutse ngo birwaneho hagamijwe kuva mu bukene, intambara no gutegekwa n’abandi, batagomba gutegereza ko hari undi uzabakemurira ibyo bibazo.

Urubyiruko rw’Afurika ruteraniye mu Rwanda mu gihe cy’iminsi itatu kuva kuri uyu wa 21/07/2014, rurabaza rukanibaza icyo rwakora kugirango rugire uruhare mu miyoborere n’amatora abera mu bihugu byabo.

Perezida Kagame na Dr Nkosana Moyo washinze ikigo cyitwa Mandela Institute Development studies, gihuje urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Perezida Kagame na Dr Nkosana Moyo washinze ikigo cyitwa Mandela Institute Development studies, gihuje urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Perezida Kagame wabakiriye yababwiye ko igisubizo kizava mu mu kwiyemeza gukora bakareka gushyira umutwaro ku bandi no gutegereza ko hari undi ugomba kubibakorera.

Ati: “Usanga iyo hari ubukene, intambara n’ibindi; abantu batunga urutoki abandi ngo nibo bambutse imipaka bazanye ibibazo, ntibemere ko hari uruhare nabo ubwabo bafite mu byababayeho, ntibanatekereze ku bisubizo babishakira, ahubwo nabyo bakabitegereza ku bandi”.

“Jye mpora mbwira abantu hano ko turimo kwishyira mu byago byo gutegereza indi myaka 100 kugira ngo tugere ku iterambere, nidukomeza gutekereza gutungwa n’imisoro y’abaturage bo mu bindi bihugu nk’aho hari ibyo batugomba; twebwe mu Rwanda ibibazo twabigize ibyacu, nibyo byavuyemo ibyiza dufite ubu”, Perezida Kagame.

Urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika ruhuriye mu mushyikirano i Kigali.
Urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika ruhuriye mu mushyikirano i Kigali.

Uburyo u Rwanda rwageze ku miyoborere n’iterambere muri iyi myaka 20 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo habayeho kwiha icyerekezo, kugira imihigo, kuganira n’abaturage hakoreshejwe imvugo isanzwe yumvikana kuri bose, ndetse no kumva ibyo bakeneye, nk’uko Umukuru w’igihugu yabisobanuye.

Perezida Kagame yagiriye inama urubyiruko ko iyo abantu bazi ko baharanira impamvu ibafitiye inyungu rusange, bashaka uburyo bagera ku byo biyemeje; akaba yavuze ko niba bashaka kurwanya ruswa nabo bagomba kuyireka; ndetse ko bagomba kwicungira umutungo w’ibihugu byabo bakanga ko ujyanwa n’abanyamahanga.

Urubyiruko rwaturutse hirya no hino muri Afurika rufata ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame.
Urubyiruko rwaturutse hirya no hino muri Afurika rufata ifoto y’urwibutso na Perezida Kagame.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nibyiza ko urubyiruko ruhura tukamenya ibibazo biri mubihugu byacu tukaba umwe usibye mu Rwanda ahandi hose haracyari kugendera kubwoko hari ruswa nko mugihugu cya kenya mba ruswa irarenze iteye ubwoba kuburyo bashobora kurenganya umuntu akaba yahagwa police,nabo bita ba kanjo bararenze niyo mpamvu urubyiruko rugomba guhaguruka tugakora ibihugu byacu hakajya haba amanama hirya no hino bakishyira hamwe Africa ikaza muka ubukene intambara za burigihe zigashira murakoze

alyda mushikiwabo yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

urubyiruko nizo mbaraga zejo hazaza ndetse yewe nizxuba zibihugu byazo, nibo bari mubafata ibyemezo ninabo gusa babishyira mubikorwa, nahabo ho kureba icyakorwa gno afrika ihaguruke yeme, nkuko president yakomeje kubibabwira, kandi inama nkizi baba bagiriwe na president w’umuhanga ntizigasigare kuntebe rwose

karekezi yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

imbaraga urubyiruko rufite zibyajijwe umusaruro uko bigomba ntawazongera gutaka ubukene uko bikeye

nkosana yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka