Kazaza: Isuku muri “kwepa ikinonko” irakemangwa

Abaturage bacumbitse mu mudugudu wa Kazaza bita kwepa inonko hafi y’igishanga cy’umugezi w’umuvumba mu karere ka Nyagatare bishimira ko babonye aho bacumbika bakava mu gishanga hagati ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha burabagawa isuku nke no gutura mu kajagari.

Uyu mudugudu benshi bita kwepa ikononko cyangwa Agasima wubatswe mu mwaka wa 2013. Aho wubatse hari mu butaka bw’umuntu ahororera ariko abakoraga imirimo yo gutunganya igishanga bimuwemo ahitamo kubakamo amazu akayakodesha.

Nkurikiyimana Isaac avuga ko bakiba mu gishanga batari bafite ubuzima bwiza kuko babaga mu mahema kandi bagahora barwaye kubera umubu waho. Aya mazu bakodesha ngo yabagiriye akamaro kanini cyane kuko batakiribwa n’umubu. Ngo bifatanya ari babiri bagakodesha inzu imwe bakishyura amafaranga 5000 ku kwezi.
Yishimira ko bafite umutekano w’ibikoresho byabo kuko ntawabyiba dore ko ho hahora abantu.

Isuku nke igaragara cyane mu bacuruza ibyo kurya bihiye.
Isuku nke igaragara cyane mu bacuruza ibyo kurya bihiye.

Si abacumbika gusa ahubwo muri uyu mudugudu hakorerwa n’ubucuruzi busanzwe harimo n’ibiribwa bitetse. Ubona nta suku ibi biribwa bitekanwa kuko uretse kuba bitekerwa ahatari igikoni nta n’isuku iba iri hafi n’aho batekera.

Ntezirizaza Innocent ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu avuga ko bagerageza kubungabunga isuku kuko uretse kuba bashakisha uko bagira ubwiherero buhagije ngo bacukuye n’ikimoteri gishyirwamo imyanda. Gusa ariko nawe asaba abategura bakanacuruza ibiribwa bihiye kwita ku isuku cyane iy’ibikoresho bakoresha.

Ngo abafite amaresitora bakwiye kujya bakoresha amazi arimo umuti wica udukoko wa Sur eau, bakogesha ibikoresho amazi atetse ndetse bagategura n’ayo abaje kurya bakaraba mbere yo gufungura.

Uyu mudugudu utuwe n'abantu benshi ariko wubatse mu kajagari gateza umwanda.
Uyu mudugudu utuwe n’abantu benshi ariko wubatse mu kajagari gateza umwanda.

Nyuma yo kubona iki kibazo cy’akajagari, ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha ngo hari imyanzuro bwafashe igamije kubungabunga ubuzima bw’abahatuye. Gakuru James umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Rwempasha avuga ko aba baturage bagiye gushakirwa umudugudu wakubakwa bijyanye n’amabwiriza agenga imyubakire ndetse n’abacuruza ibiribwa bihiye bakagenzurwa.

Uyu mudugudu wa kwepa ikinonko cyangwa Agasima ubundi uri mu mudugudu wa Kazaza utuwe n’abaturage bagera ku ijana. Gusa ariko uwugezemo amasaha y’amanywa uba urimo abasaga 300 kubera ubucuruzi buhakorerwa.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka