Nyarubaka: Abaturage bagejejweho amariba ariko bamaze amezi arindwi batavoma

Muri Nyakanga 2013 niho mu murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi batashye umuyoboro w’amazi wari mu mihigo y’umwaka wa 2012/2013. Abaturage batangaza ko amazi yo muri uwo muyoboro bayavomye igihe gito, ubundi akagenda, ubu bakaba bamaze amezi arindwi batayabona.

Amazi yari yageze muri uyu murenge atanzwe n’isosiyeti ikorera mu karere ka Ruhango yitwa TROCOM. Hubatswe amariba ku dusanteri no ku mashuri kugira ngo afashe abahatuye kuvoma hafi ya bo. Mu gasanteri ka Gatagara hubatswe amariba ariko abahatuye bavoma ibinamba.

Kimwe no ku yandi mariba, abayaturiye bibaza impamvu amazi yaje igihe gito agahita agenda, bakaba badasobanurirwa niba azongera akagaruka cyangwa bazakomeza gukoresha amazi mabi. Bavuga ko babonye amazi mu kwezi kwa 7/2013, akamara ukwezi kumwe agahita abura, akagaruka mu kwa 11 ariko mu kwa 1/2014 akongera akagenda, kugeza ubu akaba ataragaruka.

Ngo bari bishimiye gukoresha amazi meza n’ubwo bayaguraga 30frw, kuko kuri ubu bakoresha ibinamba badaha mu bishanga bakenera ameza bakayagura 120frw n’abasore bajya kuyazana ku magare mu murenge wa Musambira.

Iriba ryo muri Gatagara ntiriherukaho amazi.
Iriba ryo muri Gatagara ntiriherukaho amazi.

Gukoresha amazi mabi ngo bibagiraho ingaruka cyane cyane ababyeyi bafite abana bato kuko babibeta bakayanywa adatetse akabatera uburwayi bw’inzoka. Barasaba ubuyobozi ko bwafasha kongera kubona amazi, ngo muri iki gihe cy’impeshyi hari igihe n’ibinamba bishira mu mibande bakabura icyo bakoresha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka, Munyakazi Epimaque, atangaza ko ikibazo cyavutse mu myishyurize y’amazi, kuko ayo abaturage bakoresheje batayishyuye yose.

Umurenge ukaba ukirimo kwishyuza amafaranga asaga ibihumbi ijana ngo na wo uyishyure TROCOM ibone kongera kohereza amazi mu muyoboro.

Yongeraho ko mbere yo kongera gukoresha aya mariba, bazabanza gushaka Rwiyemezamirimo uzajya ayacunga, akaba ariwe wishyuza abaturage nawe akishyura TROCOM. Arizeza abaturage ko mu gihe cy’ibyumweru bitatu amazi azaba yongeye kuboneka.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka