Kayonza: Ikibazo cy’umusaruro mucye w’uruganda Mount Meru Soyco rukora amavuta cyahagurukije leta

Abaminisitiri batatu barimo uw’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba, uw’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete n’uwubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata basuye uruganda rwa Mount Meru Soyco rutunganya Soya rukayibyaza amavuta rwo mu karere ka Kayonza, kuri uyu wa gatanu tariki 18/7/2014.

Basuye urwo ruganda nyuma y’aho bigaragariye ko rutabasha gutanga umusaruro uko byari bitegerejwe bitewe n’uko abaturage batitabiriye guhinga Soya ngo rubone iyo rutunganya.

Abaminisitiri batemberejwe uruganda basobanurirwa imikorere yarwo.
Abaminisitiri batemberejwe uruganda basobanurirwa imikorere yarwo.

Uru ruganda rutangira gukora rwari rufite intego yo gukora amavuta agera kuri toni 100 ku munsi, ariko ubu rubasha gukora toni 60 zonyine.

Kuba urwo ruganda rutarabasha gutanga umusaruro w’amavuta nk’uko byari bitegerejwe ngo byatewe n’uko rutabona soya ihagije kuko kugira ngo rukore izo toni 100 z’amavuta ruba rukeneye nibura toni 200 za soya ku munsi. Ariko mu gihe gisaga amezi atatu rumaze rukora ngo rumaze kubona toni 560 zonyine.

Kubera kubura soya ihagije uru ruganda rukora toni 60 z'amavuta ku munsi kandi rwakabaye rukora toni 100.
Kubera kubura soya ihagije uru ruganda rukora toni 60 z’amavuta ku munsi kandi rwakabaye rukora toni 100.

Iki kibazo ngo nicyo cyahagurukije abo ba Minisitiri, nk’uko Minisitiri Kanimba yabitangaje. Yagize ati “Uru ruganda rwubakwa ikintu cya mbere cyari kigamijwe kwari ugutunganya soya iva mu bahinzi b’Abanyarwanda kugira ngo ikorwemo amavuta n’ibindi byayiturukaho nk’ibiryo by’amatungo.

“Ariko ikigaragara ni uko nta soya ihariihagije. Impamvu rero y’ururuzinduko ni ukureba uburyo ibyo bibazo byakemuka.”

Uru ruganda rukenera toni nibura 200 ku munsi ariko mu mezi asaga atatu rumaze rukora rumaze kubona toni 560 zonyine.
Uru ruganda rukenera toni nibura 200 ku munsi ariko mu mezi asaga atatu rumaze rukora rumaze kubona toni 560 zonyine.

Imwe mu mpamvu zatumye urwo ruganda rutabasha kubona umusaruro wa soya uhagije ngo ni uko abaturage bo mu Burasirazuba aho rwubatse batari basanzwe bamenyereye kuyihinga.

Ariko kuri ibi hakaniyongeraho kuba ku ikubitiro igiciro uruganda rwayiguragaho mu baturage cyari gito bigaca intege abahinzi, nk’uko Uwimana Innocent uhagarariye urwo ruganda abivuga.

Ubuyobozi bw'uru ruganda bwasabwe kwegera abahinzi kugira ngo rwizere umusaruro wa soya uhagije.
Ubuyobozi bw’uru ruganda bwasabwe kwegera abahinzi kugira ngo rwizere umusaruro wa soya uhagije.

Ati “Icyatumye umusaruro utaboneka ni uko abaturage batitabiriye guhinga soya cyane, mu itangiriro hari ikibazo cy’ibiciro uruganda ruyigura kuri 350 ku kilo. Ariko aho dushyiriye kuri 450 turabona ko hari ubwitabire, [soya] nkeya ziri mu gihugu urabona ko bazigemura uruganda n’ubwo ari nkeya zidashobora gutuma uruganda rukora.”

N’ubwo ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko bwazamuye igiciro buzajya buguraho umusaruro w’abahinzi, birasa n’aho hagikenewe izindi mbaraga kugira ngo urwo ruganda rubashe kubona soya rwifuza kugira ngo rukore neza.

Minisitiri Kalibata yavuze ko hari ibisubizo bibiri biteganyijwe kugira ngo urwo ruganda ruzabashe kubona soya ihagije.
Ati “Hari ibintu bibiri bizakorwa. Muri gahunda yo guhuza ubutaka hari ubuso buhuje twashyize ku ruhande bugera kuri hegitari ibihumbi 30, kugira ngo buzahingweho soya gusa mu gihembwe cy’ihinga gitaha. Hari nanone gahunda twashyizeho yo kuzafasha abaturage bari hafiy’amazi bose kugira ngo buhire.”

Ubuyobozi bw’uru ruganda rwagiriwe inama yo gukorana bya hafi n’abahinzi kugira ngo rugireu ruhare mu gushaka umusaruro rukoresha. Ibyo ngo bikajyana no guhuza ibiciro ruguraho umusaruro w’abaturage n’ibiciro biri kumasoko.

Cyakora mu gihe mu gihugu hataraboneka umusaruro uhagije wa Soya rwaba rukoresha, rwagiriwe inama yo kuba ruyigura mu bihugu by’amahanga aho ishobora kuboneka, kugira ngo rube rumenyereza amamashini kuko uretse amavuta ava muri soya hari n’izindi nganda zitunganya ibiryo by’amatungo zari zizeye kugurai bisigazwa bya soya.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MBESE BA MINISTRI BAGIYE KWIGA UMUSHINGA BUNDI BUSHYA. ARIKO IBI URU RUGANDA RUHUYE NABYO NTABWO ARI ICYIZA BYAKABAYE BYARABONYWE KERA AHO BAJYA GITANGIRA URUGANDA BAZI NEZA KO NTA SOYA ZIHARI.

IYI MIBARE SE YO RA? KUGIRA NGO RIKORE TONI 100 RUKORESHA TONI 200 AKABA ARI BWO BUSHOBOZI BW’UMUNSI. RUMAZE KUBONA TONI 560 MU MEZI ATATU. UBWO SE NIBA ATARI UKO BIPFA ABAVUGA KO RUKORA TONI 60 KUMUNSI BABIVANYE HE? IZO ZOSE KO ZAVAMO TONI 280 ZIHWANYE N’IMINSI IBAYE MYINSHI IKABA ITATU CG KURI TONI 60 IKABA IKABA 9 NIBA KOKO RUKORA TONI 60 KU MUNSI.

NIBA ARI IYO MIBARE NTIZIZABURA GUHOMBA KANDI WENDA BYARATEWE N’INYUNGU ZAREBWAGA MU MIRIMO Y’UBWUBATSI GUSA. SERIOUSNESS PLS

Issa yanditse ku itariki ya: 19-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka