Musanze: Imigano yitaweho yaba igisubizo ku kwangiza amashyamba

Imigano yera cyane cyane mu bibaya hafi y’amazi ni kimwe mu gihingwa bigaragara ko cya cyakwera mu Karere ka Musanze mu bice byegereye ibirunga. Ngo yitaweho igahingwa ku bwinshi yakoreshwa mu mirimo y’ubwubatsi n’ibindi, amashyamba agasubira.

Kanyetora Innocent ni umuturage uhinga umugano avuga ko imigano bayikoresha mu byubatsi aho bayikoresha mu gusobeka ndetse n’idari, ikindi ikoreshwa mu gukora ibitebo, inkoko n’ibidasesa.

Yongeraho ko ubuhinzi bw’imigano butanga amafaranga atari make ku muhinzi. Umugano umwe bitewe n’uko ungana ugura kuva ku mafaranga 300 kugeza ku 1000 ku buryo umunsi w’isoko ngo ashobora gucyura amafaranga agera ku bihumbi birindwi.

Umwe mu bahinzi b'imigano ayicuruza mu isoko.
Umwe mu bahinzi b’imigano ayicuruza mu isoko.

Nzayinambaho akora inkoko mu migano, avuga ko agura imigano ku mafaranga 1500 agakoramo inkoko z’ibihumbi 4500. Agia ati: “Imigano ifitiye akamaro kanini kuko niyo ingaburira. Kuvuga ngo urangaburira ntubyazamo utu dukoko nkatugurisha nkabona amafaranga yo guhaha.”

Iki gihingwa gikoreshwa mu bintu byinshi kibyara vuba kandi ku buryo bworoshye, imigano ishobora kunganira amashyamba akoreshwa cyane cyane mu kuyacana no kuyubakisha bitajyanye n’uko aterwa akura.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka