Nyamagabe: Abanyamuryango n’ubuyobozi ntibavuga rumwe ku ihomba rya COOPEC Ntukabumwe

Bamwe mu banyamuryango ba koperative yo kubitsa no kugurizanya y’abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative ya KOBACYAMU bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa KITABI, “COOPEC Ntukabumwe”, baratangaza ko batishimiye kuba amafaranga yabo bagiye bakatwa agashyirwa muri iyi koperative yarahombye, none ngo bakaba bagiye kongera gukata amafaranga abahinzi kugira ngo ikomeze gukora.

Umwe mu banyamuryango ba KOBACYAMU na COOPEC Ntukabumwe tutatangaje amazina avuga ko COOPEC Ntukabumwe yahombye kugeza ubwo itakibashije no kuguriza abanyamuryango, ariko ubu ngo bakaba batishimiye ko bongera gukatwa amafaranga kugira ibone uko ikomeza imirimo yayo kandi n’aya mbere batarayasubijwe.

Ati “COOPEC ntiyabashije gukora neza iza guhomba irahagarara ku buryo kuguriza abantu bisa n’aho bihagaze. Haterana inama ya komite ya COOPEC n’iya KOBACYAMU bemeza ko yahagarara bakazajya bishyuza amafaranga agasubizwa abahinzi, ariko habaye inama rusange n’abayobozi b’imirenge bemeza ko igomba gukomeza gukora bakongera gukata umuhinzi. Twasanze ari akarengane kuko n’amafaranga ya mbere badukase ntabwo twabashije kuyabona”.

Uretse kuba yarahagaze kuguriza abanyamuryango bayo, ngo harimo n’abagujije ariko bakishyuzwa amafaranga arenga umwenda bafite ndetse ntibanayasubizwe.

Karangwa David, umuyobozi wungirije wa KOBACYAMU.
Karangwa David, umuyobozi wungirije wa KOBACYAMU.

Karangwa David, umuyobozi wungirije wa KOBACYAMU, atangaza ko COOPEC Ntukabumwe itigeze ihomba ahubwo yahagaritse imirimo kugira ngo ishake ibyangombwa biyemerera gukora nk’ikigo cy’imari giciriritse, ndetse inarebe niba abanyamuryango bayo bose baramaze gutanga umugabane shingiro.

“Amafaranga yabo yose arahari yarabonetse ahubwo ni uko hari make yari yakoreshejwe mu kugura ibikoresho ari munsi ya 2%. Ayandi yari yashyizwe kuri konti yunguka kugira ngo mu gihe bataremererwa gukora nk’ikigo cy’imari giciriritse abe abyara inyungu. Nta mafaranga na make yigeze anyerezwa kuko amagenzura ya ngombwa yose yarakozwe,” Karangwa.

Akomeza avuga ko abo imirimo yari yarahagaze bataramara kuzuza umugabanye shingiro nk’abanyamuryango bagomba kuzongera gukatwa kugira ngo wuzure, ndetse abo umugabane shingiro warenze bari gusubizwa amafaranga yarenzeho, COOPEC Ntukabumwe ikaba igiye gusubukura imirimo yayo idakata abahinzi ahubwo ibaha inguzanyo.

Aya makuru yo kuba amafaranga ya COOPEC Ntukabumwe atarahombye anemezwa na Rwiririza Jean Claude, perezida w’inama y’ubuyobozi wayo, nawe uvuga ko bari barahagaritse imirimo ngo bashake ibyangombwa bibemerera gukora nk’ikigo cy’imari iciriritse.

Akomeza avuga ko ibikorwa byo kwizigamira byari byarahagaze kuva mu mwaka wa 2012 bigiye gusubukurwa abanyamuryango bashishikarizwa kwizigamira kugira ngo bajye babasha kwikemurira ibibazo bahura nabyo mu minsi iri imbere, kandi ko badakwiye kubigiraho ikibazo kuko ayo mafaranga n’ubundi aba ari ayabo bashobora kuyabikuza igihe cyose bayashakira.

COOPEC Ntukabumwe yashinzwe mu mwaka wa 2004 aho abanyamuryango bizigamiraga ifaranga rimwe ku cyiro cy’icyayi basaruye (1FRW/KG) kugeza mu mwaka wa 2009, kuva muri 2009 kugeza muri 2012 ubwo imirimo yasubikwaga umuhinzi akaba yarizigamiraga amafaranga 300 buri kwezi, ubu imirimo yo kwizigamira igiye gusubukurwa ngo bakaba bazicara hamwe bakareba ayo umunyamuryango yakwizigamira nk’uko Rwiririza akomeza abivuga.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka