Nyabihu: Imbuto zo kubungabunga ibidukikije zikomeje kuryohera abaturage

Nyuma y’aho abaturage bo mu karere ka Nyabihu bakanguriwe kubungabunga ibidukikije hagashyirwaho za karabu (clubs) z’ibidukikije mu nzego z’ibanze ndetse na komisiyo ishinzwe gusuzuma uko ibidukikije bibungabunzwe ku rwego rw’akarere, imbuto z’ibikorwa mu kubungabunga ibidukikije zikomeje kugaragara.

Karambizi Benjamin ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyabihu, avuga ko mu myaka ya nyuma ya Jenoside, ingaruka ziterwa n’iyangirika ry’ibidukikije zari nyinshi kandi zari mbi cyane.

Urugero Benjamin atanga ni nka Gishwati kubera ko yari yarangijwe, yakundaga guteza ingaruka nyinshi, zigakurura isuri n’inkangu bisenyera abantu ,bamwe bikanabahitana ndetse bikangiza n’ibyabo.

Amaterasi abyazwa umusaruro na bamwe baturage batuye mu mudugudu wa Arusha muri Gishwati.
Amaterasi abyazwa umusaruro na bamwe baturage batuye mu mudugudu wa Arusha muri Gishwati.

Ubu Gishwati yarabungabuzwe irasubiranywa none ubu aho kuba ikibazo yabaye igisubizo ku baturage nk’uko Karambizi abigarukaho. Nyuma y’aho abari batuyemo bimuwe,vubu Gishwati yagabanijwemo ibice 3 byose bibyazwa umusaruro.

Igice cy’ubuhinzi ubu abaturage bagihingamo imyaka nk’ibirayi, ibigori n’ibindi kandi bagasarura neza nk’uko Uwamungu umwe mu baturage yabidutangarije.

Mu gace k’ubworozi, inzuri zahakaswe zishimirwa n’aborozi aho babona amata menshi cyane, ikibazo basigaranye gusa akaba ari imihanda igera muri utwo duce twa Gishwati kugira ngo umusaruro w’amata ujye ujyezwa ku masoko neza nk’uko Kajinijabo Gatarama, umwe mu borozi bororera muri Gishwati yabidutangarije.

Ibigori ni bimwe mu bihingwa byatoranijwe bihingwa mu materasi yakozwe muri Gishwati kandi bitanga umusaruro abahinzi bishimira.
Ibigori ni bimwe mu bihingwa byatoranijwe bihingwa mu materasi yakozwe muri Gishwati kandi bitanga umusaruro abahinzi bishimira.

Igice cya gatatu cyahariwe ishyamba nacyo gifite akamaro kanini kuko uretse ibice bindi bibungabunzwe byanarwanijweho isuri, nacyo cyongewemo ibiti kirwanywaho isuri ku buryo Gishwati yatunganijwe mu buryo bwiza.

Imiryango itandukanye y’abaturage bimuwe muri Gishwati imwe ikaba yaratujwe mu mudugudu wa Bikingi mu murenge wa Bigogwe, indi mu mudugudu wa Nyirabashenyi mu murenge wa Mukamira naho abandi bahejejwe inyuma n’amateka bimurirwa Kanembwe muri Rubavu.

Uretse imiturire yabaye myiza ku bari batuye muri Gishwati bimuwe, banakorewe n’imishinga y’ubworozi n’ubuhinzi, aho bakorewe umushinga wo korora inkoko ndetse n’uwo guhinga ibihumyo bimwe mu bituma bizamura bakegera ku iterambere nk’uko Gasore umwe mu bagenerwabikorwa abivuga.

Amwe mu mafi arobwa mu biyaga bya Nyirakigugu na Karago nyuma y'aho harwanirijwe isuri.
Amwe mu mafi arobwa mu biyaga bya Nyirakigugu na Karago nyuma y’aho harwanirijwe isuri.

Kugeza ubu ikiyaga cya Karago cyakundaga kwangizwa n’isuri yaturukaga mu misozi icungamiye Gishwati n’indi iri mu cyogogo cya Karago cyarakemutse nyuma y’aho Gishwati ibungabunginzwe.

Harerimana Jean De Dieu utuye mu kagari ka Jaba avuga ko amafi akomoka mu biyaga bya Karago na Nyirakigugu bayabona ku bwinshi ku buryo nta kibazo bakigira nyuma yo kubungabunga imisozi yose yatezaga isuri muri ibyo biyaga.

Mu gihe abaturage bishimira ibyiza bagejejweho no kwita ku bidukikije ari nako bafata ingamba zo kurushaho kubibungabunga, Karambizi Benjamin ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyabihu, asaba abaturage guharanira kubungabunga ibidukikije no kuba ijisho ryo gukumira uwari we wese wabyangiza.

Karambizi Benjamin ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyabihu,asaba abaturage kurushaho kubungabunga ibidukikije.
Karambizi Benjamin ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyabihu,asaba abaturage kurushaho kubungabunga ibidukikije.

Anibutsa ko itegeko rirengera ibidukikije ryashyizweho mu mwaka wa 2005 rihana umuntu wese ubyangiza, rigateganya ihazabu iri hagati y’ibihumbi 300 na miliyoni bitewe n’icyaha umuntu yakoze.

Itegeko rinateganya kandi n’igifungo gishobora kugera no ku mwaka bitewe n’uburemere bw’icyo umuntu yakoze. Akaba asaba buri wese kubungabunga ibidukikije aho guhitamo guhanwa.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka