APR VC izakina na Rayon Sport ku mukino wa nyuma wa ‘Playoff’

Ikipe ya APR Volleyball Club yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma wa Playoff na Rayon Sport, nyuma yo gutsinda INATEK amaseti 3-1 mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza wabereye kuri stade ntoya i Remera ku cyumweru tariki 1/6/2014.

APR VC, iyoboye urutonde rwa shampiyona ya Volleyball kugeza ubu, yatsinze INATEK amaseti 3-1 mu mukino wa mbere wakinwe ku wa gatandatu (27-25, 21-25, 25-12 na 25-21).

Mu mukino wo kwishyura wabaye kuri icyi cyumweru, APR VC yagaragaje guhuza umukino yongeye kurusha INATEK iyitsinda na none amaseti 3-1.

Abakinnyi ba APR bagaragazaga ko umukino waboroheye, bategereje guhura na Rayon Sport ku mukino wa nyuma mu byumweru bibiri.
Abakinnyi ba APR bagaragazaga ko umukino waboroheye, bategereje guhura na Rayon Sport ku mukino wa nyuma mu byumweru bibiri.

INATEK yakinnye idafite umutoza wayo mukuru Dominique Ntawangundi wagiye mu mahugurwa y’ubutoza, yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-21, ariko APR VC igaruka mu mukino neza maze itsinda andi maseti atatu yakurikiyeho (25-21, 25- 23 na 25- 20).

Sammy Mulinge, umunya Kenya utoza APR VC yavuze ko gutsinda INATEK bitamugoye cyane kuko bayirushaga imyitozo no gushyira hamwe, akaba kandi ngo yizeye kuzatsinda Rayon Sport ku mukino wa nyuma uzaba mu byumweru bibiri, n’ubwo ngo bitazamworohera.

“Twakinnye neza na INATEK, abakinnyi banjye bagaragaza umukino mwiza wo gushyira hamwe, gusa ntihaburamo amakosa makeya twagiye dukora anatuma INATEK itubonamo iseti, ariko muri rusange twakinnye neza kandi ndabishimira abakinnyi banjye.

Ubu icyo tureba ni umukino wa nyuma tuzakina na Rayon Sport; ikipe duhanganye muri iki gihe. Ni ikipe ikomeye ifite abakinnyi beza ariko natwe tumeze neza kandi uko tuyitinya niko nayo idutinya. Tuzakina kandi gushyira hamwe kwacu bizatuma tuyitsinda”, Sammy Mulinge.

INATEK yagaragaje kutamenyerana neza mu mukino yatsinzwe imikino ibiri na APR VC.
INATEK yagaragaje kutamenyerana neza mu mukino yatsinzwe imikino ibiri na APR VC.

Rayon Sport Volleyball Club; ikipe nshya muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda, yageze ku mukino wa nyuma wa ‘Playoff’ itsinze Kigali Basketball Club ikazakina na APR VC tariki 14/6/2014 kugirango hamenyekane ikipe ya mbere muri shampiyona.

Mu bagore, ikipe ya Rwanda Revenue Authority iyoboye shampiyona y’abagore kugeza ubu, yatsinze mukeba wayo APR VC amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma wa Playoff ayo makipe aheruka gukina.

Imikino ya ‘Playoff, irimo gukinwa ni isoza icyiciro cya mbere cya shampiyona ya Volleybal, nyuma yayo hazamenyekana amakipe ane ya mbere, maze shampiyona isubukurwe.

INATEK yanyuzagamo igakina neza ndetse ibasha kubona iseti imwe.
INATEK yanyuzagamo igakina neza ndetse ibasha kubona iseti imwe.

Ubwo ni uburyo bushya bwashyizweho n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda kugirango byongere guhatana cyane mu makipe ndetse binazamure ireme ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda kandi ikipe izajye itwara igikombe yaragikorere bikwiye.

Amakipe yose azongera ahure muri shampiyona uko bisanzwe kugeza ku munsi wa nyuma, nabwo hazongere kuba imikino ya ‘Playoff’ izagaragaza noneho ikipe izatwara igikombe cya shampiyona.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka