“Uwari gitifu w’Umurenge wa Cyuve yishwe arashwe agerageza gutoroka” – Polisi

Amakuru dukesha Polisi y’igihugu avuga ko uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Alfred Nsengimana, yishwe arashwe ubwo yageragezaga gutoroka kuri uyu wa gatanu tariki 16/5/2014.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Spt Emmanuel Hitayezu, yatangarije Kigali Today ko umucungagereza yamurashe ubwo yari agiye kwerekana ibikoresho bya gisirikare yahishe mu Murenge wa Gashaki yayoboye mbere yo kwimurirwa mu Murenge wa Cyuve.

Yagize ati "Umucungagereza yamusohokanye hari iperereza ryakorwaga hari aho yagiye kwerekana ibikoresho bya gisirikare ahageze aho kubyerekana ashaka gucika."

Aha Nsengimana na bagenzi be bari bagejejwe imbere y'ubutabera bashinjwa gukorana na FDLR mu gutera ibisasu bya gerenade mu gihugu.
Aha Nsengimana na bagenzi be bari bagejejwe imbere y’ubutabera bashinjwa gukorana na FDLR mu gutera ibisasu bya gerenade mu gihugu.

Uyu muvugizi wa Polisi yabwiye kandi Kigali Today ko umucungagereza yabanje kurasa hejuru kugira ngo ahagarare undi aranga nibwo yafashe icyemezo cyo kumurasa.

Ati "Umufungwa (Alfred Nsengimana) yari agiye gutoroka umucungagereza arasa hejuru agira ngo amukange aho kugira ngo ahagarare akomeza kwirukanka icyo yakoze yahise amurasa nyine."

Umucungagereza yahise atabwa muri yombi nawe ahita afungwa ariko yirinze gutangaza aho afungiye. Bivugwa ko uwo mucungagereza ari uwa Gereza ya Musanze ari naho yari afungiye. Hagati aho, ngo iperereza riracyakomeje.

Nsengimana yari afunze ashinjwa gukorana na FDLR mu gutegura gutera ibisasu bya gerenade ahantu hatandukanye mu gihugu. Mu minsi ishize nibwo yari yatawe muri yombi na bagenzi be bagezwa imbere y’ubutabera.

Yafashwe mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka hamwe n’abandi 14, bose bashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR mu guhungabanya umutekano.

Mu mpera za 2013 no mu ntangiriro ya 2014 umu ofisiye w’umupolisi yishwe arashwe. Undi mwana w’umwaka umwe n’igice w’umuyobozi wakarere ka Musanze nawe yicwa n’igisasu cya gerenade cyatewe mu rugo rw’uwo muyobozi.

Na none kandi abantu batandatu bakomerekejwe n’ikindi gisasu cyatewe hafi y’ishuri rikuru rya Polisi riri mu Mujyi rwagati wa Musanze.

Nk’uko byagaragajwe mu rukiko, ibyo bitero byose bishyirwa ku mutwe wa FDLR bikaba byari biyobowe n’umusirikare wa FDLR na Alfred Nsengimana.

Mu kwezi kwa Kane 2014 abandi banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Muko na Gashaki n’ab’utugari tubiri two mu Murenge wa Gashaki batawe muri yombi na bo bashinjwa gukorana na FDLR.

Uretse abo hari na Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Gashaki n’abarimu bane bafashwe bose bakekwa muri ibyo bikorwa byo gukorana n’umwanzi.

Muri uko kwezi kandi mu Kagali ka Kigombe ho mu Murenge wa Muhoza havumbuwe imbunda esheshatu n’amasasu yazo. Mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze na ho hafatiwe imbunda ebyiri n’amasasu yazo.

Bivugwa ko umutwe wa FDLR na RNC, barimo gukoresha abari abasirikare ba FDLR n’abaserewe mu ngabo z’Igihugu mu bikorwa byo guhungabanya umutekano.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Umugambanyi w’igihugu akwiye kuryozwa amakosa ye,ntimukajye mushigikira ko Umuntu wese ugambanira igihugu n’abayobizi ndetse n’abaturage bacyo muri rusange yagirirwa Ikigongwe,imbabazi,agomba rero gukurikiranwa n’ubutabera aho yaba ari hose;impamvu yirutse agahunga;ni uko yari azi ko yiyemereye ubwe mu ruhamme ibyaha yakoze cg yakoraga byose,kandi yari azi ko hazatahurwa n’abandi,hagendewe kubyo yemeraga imbere y’Ubutabera,uwo Gitifu Alphred NSENGIMANA yashatse kuzimangatanya ibimenyetso,ahitamo kwiyahura wenyine.(NTIHAGIRE UMUNTU UZONGERA KUVUGA NGO NI AKARENGANE)Leta y’u RWANDA ntabwo irenganya,irarenganura.Ntimukongere rero gushyigikira Abanyabyaha,Abagambanyi nk’uwo Gitifu,KIRAZIRA KUGAMBANIRA IGIHUGU.KIRAZIRA,KIRAZIRA KIKAZIRIRIZWA.

Dush Jean yanditse ku itariki ya: 2-11-2017  →  Musubize

Iruhukire mu mahoro muvandimwe Alphred! ubuse abo bacungagereza banyu mwabatoje kurasa mu mutwe gusa? iyo re amtrasa mu jugupu yari kumucika ate? iyo wahazwe uba watanzwe! ariko ntacyo urupfu ni umucamanza mwiza!RIP!

Rose yanditse ku itariki ya: 16-06-2014  →  Musubize

UBUSE KOKO MWABANTU MWE ABANTU BARADUSHIRAHO KUKO IKIKIBAZO KIRAMARA ABANTU UBUSE NIYOMUGABO ARIHE NTI YABUZE ATA RAPFUTE YABA ARI YMURAME ARIKO NANONE NTAMPAMVU YO GUTEMA ISHAMIURYI CAYEHO BASHATSE UBUNDI BURYO BUTARI INTAMBARA KOKO

turabashimiye yanditse ku itariki ya: 19-05-2014  →  Musubize

mwahehukiye uwo munyamabanga kiki batirutse ngo bamufati ahaaaaa namayobera

kiki yanditse ku itariki ya: 18-05-2014  →  Musubize

sibyumvikana to?

alias yanditse ku itariki ya: 18-05-2014  →  Musubize

ntamurage wabona uruta igihugu cyakubyaye kd ntacyiza nakimwe wakura mukugambanira igihu cyawe. uwo mucungagereza nafungurwe kuko iyo amucika ntiyarikubona ibisobanuro.

jamvier yanditse ku itariki ya: 17-05-2014  →  Musubize

Uwo mucungagereza ubwo uwamutaye muri yombi si umugizi wa nabi? Ubwo se niba yararashe hejuru undi akanga guhagarara ubwo mumufunze muvugako yari gukora iki? Mubabajwe N’uko yishe umwanzi w’igihugu? Mumufungure.

Elie yanditse ku itariki ya: 17-05-2014  →  Musubize

Muratubeshye mwamwishe mubishaka, umuntu yakwiruka yambaye amapingu agasiga abatayambaye bigashoboka?nimubisobanure neza kabisa.

eva yanditse ku itariki ya: 17-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka