Nyamasheke: Bamaze umwaka urenga bishyuza akarere

Umuryango wa Karera Merchiol na Mukanzigiye Speciose batuye mu mudugudu wa Kamasera mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano bavuga ko bagiye kumara umwaka n’igice basiragira mu nzego zose mu karere ngo babashe kwishyurwa ariko kugeza magingo aya bakaba batarabona igisubizo gihamye.

Mukanzigiye Speciose avuga ko ikibazo cyabo cyatangiye mu mpera z’umwaka wa 2012, ubwo ubuyobozi bw’akagari bwatemaga ikawa bari bafite ndetse n’ibiti bari bafite bakababarira amafaranga agera ku bihumbi 92, kubera hari hagiye guca umuhanda ugera ku kagari.

Hanyuma rero byaje kuba ngombwa ko ibiro by’akagari ka Rwesero bitubakwa aho byagombaga kubakwa, babwirwa ko bagomba kuzishyurwa n’akarere.

Muri ubwo buryo yageragezaga kwegera inzego z’ubuyobozi ngo zimurenganure yishyurwe , umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wakurikiranaga ikibazo cye yaje kwimurwa hanyuma ikibazo kirongera gisubira inyuma , uwaje amusimbuye aza atangirira ku busa kuko avuga ko dosiye ye yaburiwe ku karere.

Mukanzigiye avuga ko amaze gutanga amafaranga menshi yirukanka ku bihumbi bye 92 kandi yagera ku karere bakamusubiza ku murenge, ku murenge nabo bakamugarura ku karere.

Mukanzigiye Speciose arizezwa ko ikibazo cye kizakemurwa vuba.
Mukanzigiye Speciose arizezwa ko ikibazo cye kizakemurwa vuba.

Yagize ati “nayobewe aho nzabariza ikibazo cyanjye, iyo ngeze ku karere bambwira ngo nsubire mu murenge nkajyayo bakampa ibyemezo nabwo bakansubiza ku karere, maze gukoresha amafaranga menshi nsiragira ndetse n’umwanya wanjye, kuko iyo naje muri ibyo bibazo ntacyo nkora umunsi wose”.

Mu gihe umuyobozi w’akarere atabonekaga (akaba ngo nawe yaragejejweho iki kibazo), ushinzwe imiyoborere myiza mu karere akaba ari nawe wakurikiranye iby’iki kibazo, Mukarugomwa Noella, avuga ko hagiye haba ibibazo byinshi byatumye ikibazo cya Karera n’umuryango we kidakemuka mu buryo bwa vuba.

Mukarugomwa avuga ko ihindagurika ry’abayobozi ubwabo ryagize uruhare rukomeye mu isiragira ry’uyu muturage, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yarahinduwe haza undi utari uzi ikibazo, ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere nawe aza gufungwa ku buryo ikibazo cye cyagiye kibura ukirangiza nyawe, gusa akavuga ko n’umuturage yagize uburangare mu gukurikirana ikibazo cye, akamwizeza ko mu minsi ya vuba ikibazo cye kizaba cyakemutse.

Yagize ati “ikibazo cy’uyu muturage namaze kugishyira mu ntoki zanjye, ushinzwe gusohora amafaranga y’akarere naboneka, ubu ntahari, niwe uzafata umwanzuro w’uburyo uyu muturage azishyurwa, mu gihe ibisabwa byose bizaba byuzuye, gusa sinavuga ngo ni ejo cyangwa ejo bundi”.

Mukarugomwa avuga ko abaturage bakwiye gusobanurirwa uburyo bagomba gukurikirana ibibazo byabo nta kurangara kugira ngo bibashe gukemuka vuba kandi neza.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

sinemera ibyavuzwe na UMUGWANEZA Jean Claude ntaho bihuriye n’ukuri kuko nta serivisi umuturage yakenera ngo ayibuzwe n’uko umuntu runaka adahari. ibyavuga ko twavuganye ntaho bihuriye n’ukuri namubwiye ko dosiye KARERA yasabwaga kugira ngo ikibazo cye gikurikiranwe; ko ariho tukiyibona, nkaba ngiye gukurikirana dosiye ye ngo ahabwe igisubizo.

MUKARUGOMWA NOELLA yanditse ku itariki ya: 23-04-2014  →  Musubize

Yego yego KT, inkuru nk’izi zirenganura abaturage burya nizo zubaka igihugu. mukomereze aho

Nestor yanditse ku itariki ya: 23-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka