Hora wishe Bella ngo ntiyari uwo guhabwa imbabazi

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge n’abitabiriye isomwa ry’urubanza rwa Hagumamahoro Sylvan wiyise Hora Sylvestre, bavuze ko uyu musore wahamwe n’icyaha cyo kwica Uwase Isimbi Shalon bakundaga kwita Bella; atari uwo guhabwa imbabazi n’ubwo yari yazisabye urukiko mu iburanisha ry’urubanza rwe.

Nubwo Hora yakatiwe igifungo cya burundu ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 21/ 4/2014, imbere y’imbaga y’abaje kumureba muri stade regional y’i Nyamirambo, ntiyigeze agaragaza amarangamutima yo guca bugufi ngo asabe imbabazi, nk’uko bamwe babimunenze.

Hora Syvestre imbere y'urukiko muri Stade y'i Nyamirambo.
Hora Syvestre imbere y’urukiko muri Stade y’i Nyamirambo.

Umugabo witwa Eric wari mu baje kumva isomwa ry’urubanza yagize ati: “Umuntu baramusomera igihano, ariko we yiyicariye atuje, ubona ko ntacyo bimubwiye; ntiyari uwo guhabwa imbabazi na nkeya rwose”.

“Nk’umuntu w’umukirisitu, nemera ko Hora iyo ansaba imbabazi nari kuzimuha n’ubwo ntabuza ubucamanza kumuhana; kandi nemera ko Imana ishobora kuzamusanga akihana, agahinduka”, niko se w’umwana wishwe, Mujiji Deo yabitangaje nyuma y’urubanza; yongera ho ko igihano cyahawe Hora kimunogeye.

Urukiko narwo rwashingiye ku bugome Hora yakoranye icyaha, rwanga kumuha imbabazi yari yasabye mu iburanisha ry’urubanza ryabaye ku itariki ya 17/4/2014, ubwo yari amaze kwemera ibyaha bitatu aregwa byo kwica umuntu, guhinduranya amazina mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukoresha ibimuranga by’ibihimbano.

Mujiji Deo wemeza ko nawe yize iby’amategeko yavuze ko abasabiraga Hora igihano cya burundu y’umwihariko, cyangwa icyo kwicwa, ngo baramutse basobanukiwe neza iby’amategeko ateganya, ngo bakumva ko akwiriye gufungwa burundu gusa (hatongeweho umwihariko), kuko ngo atishe umuntu ngo amushinyagurire cyangwa amuhishe, kandi akaba yaremeye icyaha.

Hora Syvestre yasinye ku myanzuro wo gufungwa burundu nta kibazo bimuteye.
Hora Syvestre yasinye ku myanzuro wo gufungwa burundu nta kibazo bimuteye.

Hora Sylvestre yari amaze imyaka 14 akora akazi ko mu rugo kwa Mujiji Deo, mu gihe uwo yishe (Bella) yavutse asanga uwo musore muri urwo rugo ahamaze imyaka ibiri. Dosiye imushinja inasobanura ko Hagumamahoro Sylvain wiyise Hora Sylvestre, yahisemo kwica Bella ngo kuko yabitewe n’uburakari yari atewe n’aho yakoraga, bari bamwirukaniye gukubita umwana.

Hagumamahoro Sylvain yari yarabyiswe n’ababyeyi be batuye mu murenge wa Gikonko, mu karere ka Gisagara, ariko akaba yarageze i Kigali, akiyita Hora Sylvestre. Bamwe mu bitabiriye urubanza rwe bavuga ko basesengura bagasanga uwo musore yari asanzwe afite umugambi wo kwica abantu, biturutse kuri iryo zina rya Hora.

Ku munsi w'isomwa ry'urubanza rwa Hora, hongeye kuza abantu batari benshi cyane nk'igihe habaga iburanisha.
Ku munsi w’isomwa ry’urubanza rwa Hora, hongeye kuza abantu batari benshi cyane nk’igihe habaga iburanisha.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

GUSA WENDA YAKOZE IVYAHA GIKOMEYE, ARIKO ABABYEYI BE NABO BAKWIYE KWIGAYA KUKO UMUNTU NTIYAGUKORERA IMYAKA 14 NTA KIBAZO MURAGIRA NGO UMWIRUKANE CYENYEGE KURIYa.buriya wasangaga yaratekerezaga ko kubera imyaka ahamaze bazagira icyo bamugenera nk’ishimwe, ahita atungurwa no kwirukanwa shishi itabona bimutunguye ahita akora amahano atabiteguye.abakoresha abakozi pls be careful kuko nta analyse nyinshi bakora. Ashobora no kukwivugana ku kantu gatoya umukoreye wumva ntacyo gatwaye.

DIDACE yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

Mu by’ukuri ntibyoroshye kwemera ko umsore w’imyaka igera kuri 3o, wari umaze imyaka 14 mu kazi k’ububoyi yababazwa n’uko yirukanywe, kugeza ubwo bimuteye umujinya wo kwica umwana, utaranagize uruhare mu iyurukanwa rye, kuko mu by’ukuri ari na we wizize! Ese ubundi, yiyumvishaga ko azasazira mu kazi nka kariya k’ububoyi? Igitekerezo cyavuzwe cy’uko iyicwa ry’uriya muziranenge ryaba ryaratewe n’indi mpamvu gishobora kuba gifite ishingiro. Kuvuga ngo umuntu yemeye icyaha kuko yafashwe, ntibihagije. Ubundi se, yari kugihakana kigafata nde wundi, kandi kuva agarutse mu rugo yamaze gusezererwa, hanyuma umwana yamara gupfa, agahita anyerera, ni ikimenyetso gifatika. Hagombaga kuba iperereza ryimbitse, kugira ngo hashakishwe niba nta muntu wundi waba yihishe inyuma y’iyicwa rya nyakwigendera. Uriya mwana yababaje benshi, ku buryo iyo uriya mwicanyi ahita afatwa, ubu na we yagombaga kuba yaribagiranye!

Peter Gahima yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

uyuse wumwana ninfurape! umuntu unanenga holla ko atanamusabye imbabazi! gusa gusa bella yaratubabaje ariko kuba kwisi nukwihangana imana imuhe iruhuko ridashira.

jeanclaude yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

Ururubanza biragaragara ko rwihutishijwe vuba na bwangu kuburyo ntamwanya uhagije iperereza ryahawe. Biragaragara ko urubanza rwaciwe kumpamvu zuko icyaha cyakozwe kibabaje ariko ireme ryo gukora iperereza ryimbitse ntabwo ryubahirijwe ngo harebwe ko ntabufatanyacyaha kwabandi bantu byaba byarabayemo. Ushobora gusanga igitekerezo cyo kwica uwo mwana winzira karengane umwicanyi yarakigiriweho inama nabandi bantu cga undi umuntu ushobora kuba anaturanye nababyeyi buwo mwana. Kubwiyo mpamvu ababishinzwe cyane cyane Police na Palike bakwiriye gukora iperereza rirenze ibyo babwiwe muminsi mike cyane hatabaye ibyo wasanga Ruharwa rutanga inama zo kwica asigaye mumuryango nyarwanda nta butabera nyabwo bukozwe. Byumvikane ko akenshi imanza ziciwe huti huti akenshi zitamenya ukuri nyako cga ngo zige neza ikibazo uhereye mumizi. Murakoze

Sandra yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka