Nyamasheke: Uwashyizwe mu kato mu buvuzi agiye kugana inkiko

Uwahoze ari umuganga mu bitaro bya Bushenge akaza kwirukanwa ndetse akaba atemerewe kuba yagira aho akora akazi ku buganga mu Rwanda, kuri ubu atangaza ko agiye kugana inkiko nyuma y’uko asanzwe nta yindi nzira isigaye ngo abashe kurenganurwa.

Kabatesi Alvera avuga ko yirukanwe mu kazi mu mwaka wa 2012, nyuma y’aho umwe mu bimenyerezaga umwuga mu bitaro bya Bushenge yiciye umwana ari kumuvura, aho kumukiza akamwica.

Ibi ngibi Minisiteri y’ubuzima ivuga ko byabaye uburangare bukabije butakwihanganirwa cyane ko uwo wimenyerezaga umwuga yagomba kuba ari kumwe n’ababimenyereye bakamwigisha, kuko yateye umwana urushinge ku mutsi , umuti ubundi ubanza gucishwa muri serumu kugira ngo ukize umurwayi.

Kabatesi avuga ko nta ruhare yagize mu rupfu rw’uwo mwana kandi ko atari we wari ushinzwe uwo wimenyerezaga ku buryo ari we wagombaga kubibazwa, gusa akavuga ko yaje ahuruye nk’abandi nyuma yo kumva induru ivuze akaza agasanga umwana ashizemo umwuka akagerageza uko ashoboye bikanga umwana akitaba Imana.

Abisobanura agira ati “Numvise induru ivuze mu barwayi nsohoka aho nakoreraga nza mpuruye, abarwayi bati umuntu yishe umuntu, mpageze nsanga uwo wimenyerezaga umwuga yirutse, mfatanyije n’abandi baganga tugerageza gukiza ubuzima bw’uwo mwana ariko biranga biba iby’ubusa yitaba Imana, gusa simbona impamvu nafatiwe ibihano bingana gutyo kandi ndengana”.

Kabatesi ikibazo cye yagishyikirije inzego zose bireba, zirimo akarere kugera no muri perezidansi. Izo nzego zose zaragikurikiranye basanga nta kindi gisigaye mu gihe minisiteri y’ubuzima itamukura mu kato icyo yakora ari ukujya mu nkiko akabasha kurenganurwa .

Yagize ati “akanama kari kashyizweho ko kwiga ku kibazo cyanjye kansabye ko najyana ikirego cyanjye mu butabera nkaba aribwo narenganurwa kuko ari icyemezo gikomeye kandi mu gihe minisiteri y’ubuzima itakwemera kumbabarira, nta yindi nzira ihari uretse kugana inkiko, gusa ntiturabona urupapuro rutubwira uko ikibazo cyacu cyanzuwe babitubwiye mu magambo kandi twebwe twaranditse”.

Uwo wimenyerezaga umwuga yaje gukatirwa amezi atandatu asubitswe nyuma y’uko urukiko rwasanze yemera icyaha kandi akaba yari uwimenyereza umwuga.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka