Nyamagabe: Abantu batatu basize ubuzima mu mpanuka ya Fuso

Abantu batatu barimo umukobwa umwe n’abagabo babiri bitabye Imana biturutse ku mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nomero iyiranga ya RAB765D yabereye mu kagari ka Kizi mu murenge wa Kamegeri mu karere ka Nyamagabe tariki 18/04/2014.

Sekamana Jean Claude wari kumwe n’umukobwa witabye Imana avuga ko bari bamaze kururuka imodoka yazamukaga yerekeza Nyamagabe bityo yajya kwambuka umuhanda Fuso yaturukaga haruguru igahita imugonga, nayo igahita igwa mu mugezi wa Nkungu abari bayirimo bapfiriyemo.

Ati “tukimara kuva mu modoka iyo twavuyemo niyo yamukingirije ntiyabona (imodoka) imanuka ahita yambuka, ihita imukubita ihita igwamo. Abantu bahise bahagera nanjye nagerageje guhita nsimbuka ntabara umukobwa nsanga ahise apfa”.

Aha bari bamaze gukura imodoka mu mugezi no gukuramo imirambo.
Aha bari bamaze gukura imodoka mu mugezi no gukuramo imirambo.

Kugira ngo iyi kamyo ibashe kuva mu mugezi byasabye kwifashisha imodoka iterura ibintu biremereye ya sosiyete y’abashinwa bari gukora umuhanda muri aka karere ka Nyamagabe, ariko n’ubundi abari mu modoka bari bamaze kwitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo Chief Superintendent Hubert Gashagaza, asaba abayobozi b’ibinyabiziga kugendera ku muvuduko uri mu rugero ku buryo babasha guhagarara nta nkomyi n’iyo byaba bibatunguye, ndetse akibutsa abanyamaguru ko bagomba kubanza bakareba niba nta kinyabiziga kigiye kubageraho mbere yo kwambuka.

Uyu niwo mugezi yaguyemo, ibidomoro biri hakurya n'ibyo yari ipakiye.
Uyu niwo mugezi yaguyemo, ibidomoro biri hakurya n’ibyo yari ipakiye.

Abitabye Imana ni Uwimana Jeannette w’imyaka 21, Ntimpirangeza Haruna w’imyaka 32, ndetse na Uwimana Donat w’imyaka 32 ari nawe wari uyitwaye, iyi modoka yakoze impanuka ikaba ari iya enterprise Sebulikoko.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka