Nyagatare: Ababana na virusi itera SIDA ngo bamerewe nabi kubera inkunga zahagaze

Mu gihe bamwe mu bafite virusi itera SIDA mu murenge wa Nyagatare bavuga ko bakeneye ubufasha bwihariye nk’uko mbere babuhabwaga n’imiryango itandukanye, ubuyobozi bwa komite y’aka karere ishinzwe kurwanya SIDA bwo buvuga ko abatishoboye bafashwa nk’abandi bose kuko bahawe ubufasha bwihariye byaba ari ukubaha akato.

Abafite Virusi itera Sida mu karere ka Nyagatare mbere bafashwaga n’imiryango nka Intra-health, EPR Champ, Fawe Champ na Global fund ; kuri ubu Caritas niyo yasigaye yonyine gusa ariko nayo ngo ntihagije bitewe n’ibibazo by’imiryango bakomokamo.

Kuva izi nkunga zihagaze ngo no kugana amashyirahamwe yabo biragoranye cyane kubatariyakira. Ngo harimo bamwe bahisemo kugana amadini kubera ko borohewe batangira kubeshya ko bakize Sida. Aba rero ngo ni imbogamizi ikomeye kuko aribo batangiye kwanduza benshi bababeshya ko Yesu yabakijije Sida.

Uguhagarara kw’iyi nkunga bagenerwaga ngo byatumye kwihuriza hamwe bihagarara ndetse bamwe ngo bitangira no kubagora kujya gufata imiti bitewe no kutabona amafaranga y’urugendo ku baturuka kure.

Ngo hakwiye izindi mbaraga kugira ngo uwihebye nawe yumve ko ubuzima bukomeza. Kuri ubu ngo guhamagarira abandi bamenyekanyeho ubwandu bushya kugana ishyirahamwe biragoranye kuko babona abarimo ntacyo babarusha.

Ku bitaro bya Nyagatare hamwe mu hafatirwa imiti igabanya ubwandu.
Ku bitaro bya Nyagatare hamwe mu hafatirwa imiti igabanya ubwandu.

Bizimana Laurend umuhuzabikorwa wa komite y’akarere ka Nyagatare ishinzwe kurwanya Sida avuga ko koko izi nkunga zari zifitiye akamaro kanini abafite virusi itera sida. Ngo zigihari nta bari bakihebye kuko bahuriraga hamwe bakungurana ibitekerezo bityo buri wese akiyakira.

Kuba zarahagaze rero ngo ntibakwiye kumva ko ubuzima bwabo bwahagarariye aho ahubwo nabo bakwiye gushakisha uko bakwiteza imbere kuko akimuhana kaza imvura ihise. Bizimana kandi akomeza avuga ko kubagenera inkunga ubwabo byaba ari ukubaha akato ahubwo utishoboye muri bo awe azajya afashwa nk’undi munyarwanda wese utishoboye.

Mu karere ka Nyagatare habarirwa amashyirahamwe n’amakoperative y’abafite virusi itera sida 38. Muri aya mashyirahamwe n’amakoperative abafata imiti bagera ku 4101.

Ubundi mbere ngo bafashwaga mu kubona ifu ya sosoma ku bana n’ababyeyi batwitiye mu bwandu, kugenerwa amahugurwa ku kwiteza imbere biciye mu bimina byo kuzigama n’inama ku buzima. Uretse n’ibyo ngo abaturuka kure y’ahafatirwa imiti bagenerwaga ifunguro n’amafaranga y’urugendo.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibikomeye nsuti ,mwihangane.

mbabazi maddy yanditse ku itariki ya: 23-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka