Ngororero: Bishimiye udusanduka tw’ibitekerezo twashyizweho n’urwego rw’Umuvunyi

Nyuma y’uko urwego rw’Umuvunyi rukwirakwije udusanduka tuzajya twakira ibitekerzo by’abaturage n’abantu bagana serivisi zitandukanye hirya no hino mu gihugu, mu karere ka Ngororero baravuga ko bizabafasha kugaragaza ibitagenda neza batabonaga uko bageza kuri urwo rwego.

Bimwe mu byo bamwe mu bagana serivisi zitangirwa ku karere ka Ngororero badutangarije ko bazabona uko bagaragaza ni uburyo bakirwa n’uko bahabwa serivisi basaba mu karere ndetse no gutanga amakuru ku birebana na ruswa bavuga ko igaragara muri aka karere ariko bikaba bigoye kuyigaragaza.

Munyemana Alphonse, umwe mu badutangarije ko bishimiye aka gasanduka, avuga ko akenshi hari ibyo babona bitagenda ariko bakabura uko babigeza ku nzego zibishinzwe, cyangwa se bamwe bakanga kwiteranya n’abo baba babonyeho ayo makosa.

Ubu, ngo biroroshye ko umuntu yashyira igitekerezo cye muri ako gasanduku maze kikagera ku muvunyi. Gusa, hari n’abibaza niba ibibazo bisanzwe ahanini birebana n’akarengane byajyaga bijyanwa ku rwego rw’umuvunyi byajya binyuzwa muri utwo dusanduku bikagera ku Muvunyi.

Biramutse bikozwe gutya ngo byafasha abaganaga urwego rw’Umuvunyi kunguka amafaranga n’igihe bakoreshaga mu ngendo.

Icyakora, hari n’abasaba ko udusanduku nkutwo twagezwa mu mirenge kuko akenshi ariho hakunze kugaragara ibibazo by’akarengane bidakunze kugera ku nzego zo hejuru, kandi utwo dusanduku ntitugire aho duhurira n’abayobozi mu kureba ibitekerezo byashyizwemo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka