Rusizi: Barasabwa gukomeza gukora ibikorwa biteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda

Mu ruzinduko rwe yagiriye mu karere ka Rusizi tariki 16/04/2014, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, ku ikubitiro yaganiriye n’abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze hagamijwe kubafasha kurushaho kunoza akazi kabo.

Minisitiri Musoni yasabye abaturage n’abayobozi b’aka karere kurushaho kuba maso bakorera mu bumwe cyane cyane bakaza ingamba mu kwicungira umutekano babungabunga ibikorwa by’iterambere aka karere kamaze kugeraho dore ko gaturanye n’igihugu cya Congo gicumbikiye umutwe w’iterabwoba wa FDLR udashyigikiye ibikorwa by’iterambere ry’u Rwanda.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, kandi yasabye Abanyarwanda by’umwihariko abaturage yagendereye kwibonamo ubuyobozi kandi bakabyaza umusaruro amahirwe aka karere gafite aha akaba yavuze ko ibyo bigererweho kubera umutekano akaba ari muri urwo rwego yasabye buriwese kugira uruhare mu kuwicungira.

Ku ruhande rw’abayobozi b’inzego z’ibanze Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabasabye kwegera abaturage bakajya inama ku bikorwa byabafasha gutera imbere ndetse anabasaba kurushaho gukemura ibibazo by’abaturage aho anizeza abaturage ko serivisi bahabwa zizarushaho kugenda zinoga.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yavuze ko uru ruzinduko rwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ari umwanya mwiza wo kubatera inkunga mu kazi kabo ka buri munsi ngo bakaba bagiye gushyira imbaraga mu guhuza ibikorwa nk’unko babigiriwemo inama na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.

Umuyobozi w’aka karere ka Rusizi yanavuze ko bagiye kurushaho gufata ingamba mu gukumira icyahungabanya umutekano hatangwa amakuru.

Muri ibi biganiro Minisitiri yagiranye n’abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze yasabye abaturage n’abayobozi kutarangazwa n’amakuru y’ibihuha asebya igihugu abashishikariza gushyira imbere icyarushaho gutuma bakomeza gutera imbere bishakamo ibisubizo by’ibibazo byabo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka