Karongi: Amatorero ya gikiristo arasabwa kwemera ko yatsinzwe mu gihe cya Jenoside

Ngarambe Vedaste wari umusirikare mu Nkotanyi mu gihe cya Jenoside akaba afite imiryango yaguye ku Rusengero rw’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi ahitwa kuri Ngoma mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, arasaba amatorero ya gikirisitu kwemera ko yatsinzwe kubera ko yatereranye abakirisitu bayo ndetse n’abandi Batutsi bari babahungiyeho.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ngarambe yatanze ubuhamya ku byo azi ariko cyane cyane yibanze ku mateka ya mbere ya Jenoside n’aya nyuma yayo kuko Jenoside ngo yabaye ari mu gisirikare cy’Inkotanyi.

Ubuhamya yatanze bwuzuzwa n’uwitwa Shun Elam, umwe mu bakoze Jenoside aho kuri Ngoma wemeye icyaha kandi akanagisabira imbabazi. Avuga ko Abatutsi bahungiye kuri Ngoma kubera ko hari misiyoni bakaba bari bahizeye ubuzima batahakekaga urupfu.

Agira ati “Abantu bahungiye aha bari bazi ko baza kuhabona ubuhungiro koko pe! Muri 1973 bari bahahungiye bakahabonera ubuzima kuko ntawatinyutse kuza kuhabicira.” Akomeza yibaza impamvu bitakomeje kugenda gutyo ngo abahungiye mu misiyoni bakire. Cyakora akavuga ko abapasiteri yashoboye kubaza icyo kibazo bose bakiburiye ibisobanuro.

Akagira ati “None ngo itorero ntiryatsinzwe! Imana ntiyatsinzwe ariko itorero ryaratsinzwe.”

Aha Ngarambe agaruka ku Mupasiteri witwa Ntakirutimana wari Umuyobozi w’Iterero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa karindwi aho kuri Ngoma ariko akaba yarafashe iya mbere mu kwica abatutsi.

Ati “Uwo Ntakirutimana iyo ataza kujya imbere y’abantu ngo ajye kwica abandi ntibari kwica! Ubona iyo akomera kubemera be maze wenda akaba ari aha ari uwahowe Imana.”

Ngarambe akomeza agaragaza ibintu bitatu biri mu misiyoni byakagombye kubera abantu impamvu yo kutahicirwa. Ibyo akaba ari urusengero, ibitaro ndetse n’amashuri. Ibyo byose kuri we ngo byakagombye kurengera ubuzima.

Ngarambe Vedaste (ufite micro) na Shuni Elam ibumoso bwe batanga ubuhamya.
Ngarambe Vedaste (ufite micro) na Shuni Elam ibumoso bwe batanga ubuhamya.

Asobanura ko ubwo bari bamaze guhagarika Jenoside mukuru we Paul Muvunyi yamubwiye ko iwabo bashize. Ngo byamutwaye amezi atatu kugira ngo agere aho iwabo kuri Ngoma, ahagera ku itariki 20 Nzeri 1994 aherekejwe n’abandi basirikare bagenzi be bake ngo bazengurutse ku Gikongoro kuko kunyura i Nyange bitashobokaga.

Ngo baje gusanga ku misozi yose hari ibintu by’umweru maze abasirikare bari kumwe ngo bakamuza bati “Ese imisozi y’iwanyu igira amabuye y’umweru gusa.” Abaturage basanze mu Bisesero akaba ari bo bababwiye ko ari amagufa y’Abatutsi bishwe kuko ngo hose hari imirambo gusa noneho bagasanga hose hazanuka abapfu maze ngo biyemeza kubatwika. Agira ati “Bari baratwitse uruhira ruva hano kuri Ngoma rukagera i Karongi.”

Ngarambe yasabye Shuni Elam, yita inshuti ye kandi nyamara ari umwe mu barimbuye imbaga y’abatutsi harimo n’imiryango ye aho ku Ngoma, kumufasha gutanga ubuhamya ku byo azi byahabereye. Shuni yasobanuye uburyo bagiye bica abantu akanasaba abo bakoranye ubwo bwicanyi gutera ikirenge mu cye na bo bakabyemera bakabisabira imbabazi.

Nubwo uyu Shuni yishe abantu benshi, abarokotse Jenoside aho kuri Ngoma bamushimira kuba ari we wenyine wagize ubutwari bwo kwemera ibyo yakoze akanabisabira imbabazi.

Muvunyi Paul, umwe mu barokotse Jenoside wari utuye aho kuri Ngoma akaba avuga ko n’abanyamadini babigizemo uruhare kimwe n’abari batuye kuri Ngoma bagombye gutera ikirenge mu cya Shuni.

Agira ati “Uyu Shuni rero yikoreye ibyabereye aha byose. Kugeza ubu ni we wenyine wemera ko yishe abantu aha kuri Ngoma. Mutekereze ko imyaka 20 ishize, uyu Shuni wenyine ni we wasabye imbabazi. Abapasiteri bari aha bagize uruhare mu kwica abantu kuko ni bo bajyaga mu Manama”.

Muvunyi akomeza avuga ko aho kuri Ngoma hakiri ingengabitekerezo ya Jenoside nyinshi. Ngo bikaba bigaragazwa no gukomeza no kwinangira imitima bakanga kwemera icyaha ngo banagisabire imbabazi.

Bamwe mu bahagarariye Itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi bafashe ijambo harimo Pasiteri Ndwaniye wari waje ahagarariye umuyobozi w’itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi ku rwego rw’igihugu ndetse na Ndahimana Jerome, uhagarariye itorero ry’Abadiventiste mu bihugu birenga icumi by’Afurika y’Uburasirazuba, bibukije abari aho ko ibikorwa by’umuntu ku giti cye bitakagombye kwitirirwa itorero.

Cyakora na bo bavuga ko bemera intege nke itorero ryagize ariko bakavuga ko babisabiye imbabazi kandi bagombye kuzihabwa ku buryo aho bagiye kwibuka hose ngo batazajya bahora basaba izo mbabazi kandi bari barazihawe.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka