Rutsiro: MINICOM yashyikirije urubyiruko 197 rwize imyuga ibikoresho bizarufasha gutangira akazi

Nyuma yo kwiga imyuga ariko bakabura ubushobozi bwo kugura ibikoresho kugira ngo batangire bakore biteze imbere, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yakemuye icyo kibazo ishyikiriza urubyiruko 197 rwo mu karere ka Rutsiro ibikoresho by’imyuga bitandukanye byifashishwa mu budozi, ububaji, kogosha no gusudira.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda imaze kubona ko hari urubyiruko rwinshi rutabashije kugira amahirwe yo gukomeza amashuri, harimo n’abayacikirije bayagarukirizamo hagati, habayeho gahunda yo kubafasha kwihangira imirimo, kuko abenshi nta n’akazi baba bafite.

Ni muri urwo rwego MINICOM yahaye urwo rubyiruko ibikoresho bigizwe n’imashini zidoda, izisudira, ibikoresho byifashishwa mu bubaji, n’ibindi byifashishwa mu kogosha kugira ngo bifashe urwo rubyiruko gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

Ibikoresho byatanzwe byitezweho kugabanya umubare w'abashomeri kuko benshi nta kazi bagiraga.
Ibikoresho byatanzwe byitezweho kugabanya umubare w’abashomeri kuko benshi nta kazi bagiraga.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatanze ibyo bikoresho tariki 15/04/2014, ikaba ari na yo yagize uruhare mu gufasha urwo rubyiruko kwiga iyo myuga, irushakira abarimu ndetse n’ubushobozi butandukanye bwo gufasha abarimu n’abanyeshuri kugira ngo icyo gikorwa kigende neza.

Umwe mu bigishijwe ubudozi akaba yahawe n’imashini izamufasha muri ako kazi ni uwitwa Nyiransengiyumva Rosette utuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro. Avuga ko nta kandi kazi yari asanzwe afite, ariko iyo mashini idoda ngo izamufasha kubona akazi n’amafaranga bityo yiteze imbere bitabaye ngombwa ko asabiriza cyangwa ngo yiyandarike.

Icyakora bamwe mu rubyiruko rwahawe ibyo bikoresho bakemanze bimwe muri byo kuko ngo bidakomeye, batanga urugero kuri bimwe byifashishwa mu bubaji bita iranda, bagaragaza ko bidashobora gukoreshwa ku biti bimwe na bimwe bikomeye nk’inturusu.

Hari abagaragaje impungenge z'uko bimwe mu bikoresho bidakomeye, ariko babwirwa ko ari bizima kandi byasuzumwe.
Hari abagaragaje impungenge z’uko bimwe mu bikoresho bidakomeye, ariko babwirwa ko ari bizima kandi byasuzumwe.

Kwizera Seth, intumwa ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yakurikiranaga itangwa ry’ibyo bikoresho, yabamaze impungenge ababwira ko ibyo bikoresho byujuje ubuziranenge kandi ko hari itsinda rishyirwaho rikabanza kubisuzuma mbere y’uko bihabwa abagenerwabikorwa.

Impamvu babigizeho impungenge ngo ni uko bishobora kuba bitandukanye n’ibyo baba barigiyeho, ariko ngo nibamara kubimenyera bazabona ko ari bizima kandi bikora neza nta kibazo.

Muri urwo rubyiruko 197 rwo mu karere ka Rutsiro rwahawe ibikoresho by’imyuga, harimo urubyiruko 107 bigishijwe ubudozi, buri wese akaba yahawe imashini yo kudoda ifite agaciro k’ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu bakobwa bahawe ibyo bikoresho byiganjemo imashini zidoda ngo bizabarinda kwiyandarika no gusabiriza.
Bamwe mu bakobwa bahawe ibyo bikoresho byiganjemo imashini zidoda ngo bizabarinda kwiyandarika no gusabiriza.

Abandi 68 bigishijwe ububaji, buri wese yahawe ibikoresho bifite agaciro k’ibihumbi 36 by’amafaranga y’u Rwanda. Urubyiruko 10 rwize kogosha, buri wese yahawe ibikoresho bifite agaciro k’ibihumbi 45, naho 12 bize gusudira, buri wese ahabwa ibikoresho bifite agaciro k’ibihumbi 614.

Abahawe ibikoresho ntabwo babihawe ku buntu, ahubwo baziyishyurira igice. MINICOM yabateye inkunga y’igice kimwe, imirenge SACCO na yo yemera kubaguriza ikindi gice bakaba bazagenda bishyura buhoro buhoro icyo gice bahawe n’imirenge SACCO.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka