Kwibuka Jenoside bijye bijyana no gufata ingamba zo kuyikumira - Senateri tito

Senateri Tito Rutaremara avuga ko kwibuka Jenoside bikwiye kujyana no kubungabunga amateka ya Jenoside no gufata ingamba z’uko ntaho izongera kuba ku isi no mu Rwanda by’umwihariko.

Ubu butumwa Senateri Tito Rutaremara yabutanze kuri uyu wa 15/04/2014 ubwo yifatanyaga n’umurenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Birenga bahashyinguwe.

Nkuko yabisobanuye ngo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hakwiye gushyirwa imbaraga mu kubungabunga ayo amateka kugirango adasibangana kandi isi yose ndetse n’Abanyarwanda bakeneye kujya bayigiraho kugirango ntizongere.

Mu buhamya bwatanzwe na Nyiransengimana Chantal yavuze ku itotezwa ryamugiriwe mu ishuri azira ko ari Umututsi ndetse n’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakomeje avuga ko icyizere Leta y’u Rwanda mu kuba hafi abarokotse bibasubiza icyizere batakaje mu buyobozi bubi byabahekuye.

Yagize ati “Nyuma y’icyo gihe kibi nagize ubuntu ubu ndiho kandi nzabaho icyizere ndagifite, mbwira abashegeshwe n’amateka bagenzi banjye ngo mukomere muhumure mubeho kandi mubeho kigabo.”

Senateri Tito Rutaremara.
Senateri Tito Rutaremara.

Gihana Samson ukuriye umuryango IBUKA mu karere ka Ngoma yavuze ko abacitse ku icumu muri aka karere bamaze kwigeza ku ntambwe ishimishije mu kwiyubaka kabone nubwo hakiri abarokotse Jenoside bagifite ibikomere kubera ayo mateka.

Gihana ashima inzego zitandukanye zigira uruhare mu kuzamura imibereho y’abarokotse Jenoside ariko asaba buri wese kugaragaza uruhare rwe mu gufasha no kubaka uwahuye n’ingaruka za Jenoside.

Yabivuze agira ati « Twari dufite umuntu warokotse wari umusitari mu bukene ariko ubu amaze kuba umusitari mu bukire kubera abagenda baba hafi abacitse ku icumu babafasha kwiyubaka nkuko byagendekeye Urunyuzuwera wubakiwe n’abakozi ba IPRC/East bakanamworoza.”

Senateri Tito Rutaremara yongeye gushimangira ko uburyo bwo kurwanya Jenoside ko itazongera hakwiye no gushyirwa imbaraga mu kubungabunga ibimenyetso by’amateka ya Jenoside hanarebwa uburyo byabikwa igihe kirekire kugirango isi yose izahore ibona ububi bwa Jenoside inayikumire.

Yagize ati “Ibyo rero nibyo tugomba kubika tubikira abantu bazaza hano nyuma y’imyaka 200 bagasanga amateka agihari. Iyi Jenoside rero tugomba kuyivura twarangiza tukayitsirika. Kuyitsirika nta kundi ni uguhaguruka tugakora tukubaka ubumwe bwacu bw’Abanyarwanda.”

Mu butumwa yatanze ahumuriza abrokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, umuyobozi w’akarere ka Ngoma Namabaje Aprhodice yababwiye ko umuryango Nyarwanda ubitayeho dore ko urangajwe imbere n’abayobozi bakunda Abanyarwanda.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka