APR FC irashaka kwegukana igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro

Mu gihe habura imikino itatu gusa ngo shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igere ku musozo, umutoza wa APR FC Mashami Vincent asanga bagifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe, ndetse bakazanagerekaho n’icy’Amahoro.

APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 55 inganya na Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere, ariko umutoza wa APR FC Mashami Vincent ngo yizeye ko bazitwara neza mu mikino isigaye bagatwara igikombe.

Ati « Byose biracyashoboka cyane kuko Rayon sport ya mbere turanganya amanota kandi iraturusha ibitego bitatu gusa. Mu mikino itatu isigaye tugomba kuyikina nk’abakina umukino wa nyuma kandi byose biracyashoboka, icya mbere ni ugutegura abakinnyi mu myitozo ndetse no mu mutwe kugirango bakomeze kumvishwa icyo abakunzi ba APR FC badutezeho».

Umutoza wa APR FC Mashami Vincent (uhagaze) yizeye gutwara ibikombe bibiri.
Umutoza wa APR FC Mashami Vincent (uhagaze) yizeye gutwara ibikombe bibiri.

Mu mikino itatu APR FC isigaje gukina harimo uwo izakina n’Amagaju FC ku cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, uwa Espoir FC uzebera i Rusizi ndetse n’uwa nyuma izakina na AS Muhanga ku Kicukiro, naho mukeba wayo Rayon Sport ikaba isigaje gukina na AS Kigali ku cyumweru kuri Stade Amahoro, Esperance FC i Nyamirambo na Musanze FC kuri Stade Amahoro.

APR FC itarabashije gutwara igikombe na kimwe kiyemerera guhagararira u Rwanda umwaka ushize, irimo gushaka cyane kandi igikombe cy’Amahoro aho kuri uyu wa gatatu tariki ya 16/4/2014 ikina na AS Muhanga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umutoza wa APR FC Mashami Vincent avuga ko ari irushanwa bagomba kwitondera kuko bashaka icyo gikombe cyane, gituma ikipe igitwaye ihagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).

APR FC irasabwa gutsinda AS Muhanga kugirango ikomeza mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro.
APR FC irasabwa gutsinda AS Muhanga kugirango ikomeza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro.

Uwo mukino, APR FC iraza kuwukina idafite bamwe mu bakinnyi bayo bavunitse barimo Bayisenge Emery, Iranzi Jean Claude, Sibomana Patrick, Farouk Ruhinda na Nsabimana Eric.

Mu gikombe cy’Amahoro giheruka, APR FC yasezerewe muri ½ cy’irangiza itsinzwe na AS Kigali kuri za penaliti, nyuma AS Kigali inegukana igikombe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TURABASHYIGIKIYE

iradukunda bertrand yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka