Guhera mu kwezi kwa Gicurasi, abasora bose basabwa kuba bifashisha ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro

Abahagarariye za Banki zitandukanye zikorera mu Rwanda bamaze kwemeranywa n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) itariki ntarengwa ya 15 Gicurasi 2014 yo kuba abishyura imisoro bose bagomba kuba bakoresha ikoranabuhanga mu kwishyura iyo misoro batiriwe bajya gutonda imirongo kuri Banki.

Amabanki avuga ko yiteguye gufasha abayagana kuko bose barangije gushyiraho ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura imisoro ryitwa E-tax Payment service.

Kuva aho Ikigo cy’imisoro gitangirije uburyo bwo gukora imenyekanishamusoro hifashishijwe internet na mudasobwa, iri rikaba ryifashishwa n’abasora banini ndetse n’abaciriritse, hafi ya bose ubu bakoresha iryo menyekanisha, ndetse kuri bo ngo ibyo kujya gutonda imirongo ku biro bya RRA byahindutse amateka.

Abasora bato bato nabo bashyiriweho uburyo bwifashisha telephone igendanwa bakamenyesha umusoro wabo batiriwe bavuye aho bari.

Ntabwo ikoranabuhanga rigarukira ku imenyekanishamusoro gusa ahubwo no kuwishyura ubu ntibikiri ngombwa ko usora yirirwa ku murongo kuri banki abyigana na bagenzi be kuko ubu banki zose zifite ikoranabuhanga ribafasha kwishyura imisoro bibereye imuhira cyangwa se mu kazi.

Gategabondo Pierre ukorera KCB agira ati: "Amabanki twese dufite ubworoherezwe buzatuma batirirwa batonda umurongo ahubwo bakishyura bakoresheje internet banking mu biro iwabo ku basora banini naho abaciriritse bagakoresha mobile kuko nta Munyarwanda w’umucuruzi n’umwe utagira telephone".

Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro mu nama n'abahagarariye amabanki akorera mu Rwanda.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu nama n’abahagarariye amabanki akorera mu Rwanda.

Abahagarariye amabanki n’ubuyobozi bwa RRA biyemeje ko mu kwezi kwa gatanu nta muntu uzaba akijyana Cash kuri bank kwirirwa ku mirongo agiye kwishyura imisoro. Basaba abasora bose kujyana n’igihe bakagana banki zabo zikabafasha mu buryo bw’ikoranabuhanga.

RRA ivuga ko nyuma y’itariki ya 15 Gicurasi uyu mwaka Konti ya banki runaka izasanga idakoreshwa kandi yaragenewe kunyuzwaho imisoro mu buryo bw’ikoranabuhanga iyo konti izafungwa banki ikabanza ikanoza imikoranire yayo n’abakiriya bayo.

Joel Ntihemuka, Komiseri Wungirije ushinzwe Ikoranabuhanga muri RRA avuga ko bagerageza gukorana na Banki zose kandi ko usora afite uburenganzira bwo gukorana na Banki ashaka.

Kuri we ngo bihaye igihe kugira ngo barebe impamvu zituma banki zigaragara ko zagize intege nke. Igihe bizaba bigaragara ko hari comptes zafunguwe zidakoreshwa nta mpamvu ko zagumya kuba zifunguye.

Abasora bo bumva amahirwe yo kubavana ku mirongo no gutakaza igihe cyabo ari ikintu cy’ingirakamaro ngo gusa hari abanga kubyumva no kwakira impinduka kabone ’ubwo byaba bimufitiye inyungu.

Sina Gerard Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso avuga ko ubu byose babikorera kuri mudasobwa ntibagifata urugendo ngo bajye kuri banki bajyanywe no kwishyura imisoro; kuri bo ngo byabaruhuye byinshi birimo n’imirongo.

Abenshi mu basora bagaragaza ko noneho ubwo hashyizweho itariki ntarengwa ya 15 Gicurasi 2014 kuba abantu bose bakoresha E-tax Payment ngo bose bagomba kuyitabira. Ubu ni ubworoherezwe bufitiye abasora akamaro kandi Leta iba yaratanzeho amafaranga menshi kugira ngo biborohere mu kazi kabo.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mobile money, Togo cash, airtel money none ngo na Internet banking. Transctions zose ukazikora wibereye ku cyuma cyawe cy’ikoranabuhanga. Ariko Rwanda we uranyemeza kabisaaaaaaaaaaaa. Ibi rwose ntako bisa

Zulia yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka