Amakipe 8 yo mu cyiciro cya kabiri agiye guhatanira imyanya ibiri yo kujya mu cyiciro cya mbere

Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya kabiri yagereje umusozo, amakipe umunani yitwaye neza kurusha ayandi mu mikino yo mu matsinda abiri yari agize shampiyona, agiye guhatanira imyanya ibiri ya mbere yo kujya mu cyiciro cya mbere.

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri uyu mwaka yitabiriwe n’amakipe 19 yari agabanyije mu matsinda abiri, itsinda rya mbere rigizwe n’amakipe 10 naho irya kabiri rigizwe n’amakipe icyenda.

Nk’uko amategeko agenga icyiciro cya kabiri abiteganya, iyo imikino ibanza n’iyo kwishura mu rwego rw’amatsinda irangiye, harebwa amakipe ane ya mbere muri buri tsinda yose hamwe akaba umunani agakina ¼ cy’irangiza.

Iyo imikino yo mu cyiciro cya kabiri igeze muri 1 cya 4 cy'irangiza biba bitoroshye.
Iyo imikino yo mu cyiciro cya kabiri igeze muri 1 cya 4 cy’irangiza biba bitoroshye.

Amakipe abiri agenda ahura muri ¼ cy’irangiza, irushanwa rigakomeza muri ½ cy’irangiza hagamijwe kumenya ikipe ebyiri za mbere zigera ku mukino wa nyuma ari nazo zerekeza mu cyiciro cya mbere.

Amakipe umunani yitwaye neza mu matsinda yombi azahurira muri ¼ cy’irangiza ku wa gatandatu tariki ya 19/4/2013 ku buryo bukurikira: Unity FC izakina na Sunrise ku Kicukiro, Vision Jeunesse Nouvelle ikine na SEC kuri Tam Tam, Interforce FC izakina n’Isonga FC ku kibuga cya FERWAFA i Remera, naho SORWATHE ikine na Bugesera FC i Kinihira.

Imikino yo kwishyura izakinwa tariki ya 27/04/2014, amakipe azitwara neza mu mikino yombi akazahita abona itike yo kuzakina ½ cy’irangiza.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabashimira Ukuntu Muba Mwadushyiriyeho Amakuru Twifuza Yose,maze Rero Bafana Ba Sorwate Tugomba Gufana Tukabona Ikipe Twakina Na Rayon Kubera Ko Abishi Ariyo Dufana Tukararama ,muze Duhurire Kukibuga.Rayon Nayo Ejo Tugomba Gukubita Ikipe Yumugi Tukaguma Turabasirimu Bacanye Kumaso.Murakoze.

Munyawera Faustin Shaggy yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka