Gisakura Tea Company ikomeje kugirana ibibazo n’abafatanyabikorwa bayo

Nyuma yuko uruganda rwa Gisakura Tea Company rukiranutse n’umushoramari Habimana Gervais rwari rwarabujije kubaka hoteri ruvuga ko ubutaka yubakaho ari ubwarwo ariko nyuma bikagaragara ko Atari byo, ubu hari ibindi bibazo byinshi by’abaturage bafitanye n’uru ruganda aho basaba kurenganurwa mu karere umunsi ku munsi.

Kuri ubu abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative yitwa coopthe basabye ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke kubafasha gusesa amasezerano bagiranye n’uruganda Gisakura Tea Company kuko bemeza ko batangiye kujya mu gihombo gishobora no gusenya koperative yabo yari imaze gukomera kuva yashingwa mu mwaka wa 1960.

Amasezerano bari baragiranye n’uruganda yavugaga ko ari rwo ruzacunga imirima y’ibyayi bagakoresha abahanga babo n’ubumenyi bwabo mu kuzamura ubwiza bw’icyayi n’ubwinshi bwacyo, ibyakozwe bakishyurwa na koperative y’icyayi.

Nyamara abagize coopthe bavuga ko kuva uru ruganda rwubatse mu karere ka Nyamasheke rwagirana amasezerano nabo umusaruro wagiye hasi cyane ndetse bakaba bari gukorera mu gihombo kubera imyenda bamaze kwaka muri banki ikabakaba muri miliyoni 100.

Nshimiyimana Sam ni umuyobozi wa Coopthe, avuga ko imicungire yo kuzamura ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi byananiye uruganda rwa Gisakura Tea Company, bagahindura uburyo bwari busanzwe bakoreshaga mu guhinga icyayi, no gufasha abahinzi gusarura icyayi, bigatuma basohora amafaranga menshi mu guhemba abahanga mu by’ubuhinzi (techniciens), ifumbire ndetse n’abahinzi , mu gihe icyayi bagurisha ku ruganda cyo kigabanuka.

Yagize ati “turashaka gusesa amasezerano twagiranye n’uruganda tugasigara twicungira byose, tugashaka uburyo twazamura umusaruro nibura nk’uko mbere byari bimeze. Twari twizeye ko uruganda ruzabikora neza kurushaho ariko twasanze ahubwo byarasubiye irudubi”.

Kanyesigye Emmanuel umuyobozi wungirije wa Gisakura Tea Company avuga ko amakosa atashyirwa ku ruganda ayobora ko hashobora kuba harabayeho kwibeshya kw’abanyamuryango ba coopthe ntibabashe kwihangana ngo barebe ibyiza bikubiye mu masezerano, gusa akavuga ko hashobora kuba hari izindi mpamvu zibyihishe inyuma.

Yagize ati “inzego zibishinzwe zikwiye gukurikirana zikareba neza impamvu amasezerano ari guseswa mu gihe bigaragara ko ari bo bibeshye mu kubara bakerekana ko bahomba kandi ari ukutamenya uko icungamari rikora (comptabilite)”.

Coopthe ni koperative ihuje abahinzi basaga 600, bahinga kuri hegitari zisaga 600 bari bafitanye amasezerano y’imyaka ibiri hakaba hari hasigaye amezi 7 ngo amasezerano arangire, bakoranye amasezerano bafite umwenda usaga miliyoni 40 none bafite umwenda usaga miliyoni 100 magingo aya, aturuka mu kugura amafumbire no guhemba abakozi n’ibindi nyamara umusaruro utiyongera.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mata nibwo ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buzicarana n’abo bireba bose bashake umuti w’iki kibazo niba basesa aya masezerano cyangwa byagororwa bagakomeza gukorana.

Biteganyijwe kandi ko abayobozi bazicara hamwe n’abaturage mu mpera z’uku kwezi bagakemura ibibazo bafitanye n’uru ruganda rwa Gisakura tea company.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka