Kigembe: Bagiye gutangira kwivuriza mu ivuriro rishya

Ivuriro ryari rimaze imyaka isaga itatu ryubakwa mu murenge wa Kigembe ho mu karere ka Gisagara, ubu noneho riri mu nzira zo gufungura imiryango, bikazafasha abaturage b’uyu murenge bavuga ko bakoraga ingendo ndende bajya kwivuza.

Abaturage bo muri uyu murenge wa Kigembe ubusanzwe bivurizaga ku bigo nderabuzima byo mu mirenge yegereye uyu batuyemo nka Nyanza na Kansi, baravuga ko noneho bafite amakuru y’uko bagiye kujya bivuriza mu ivuriro rimaze kubakwa muri uyu murenge wabo, aho bavuga ko ari amahirwe cyane ko babavunnye amaguru.

Marigarita Ujeneza utuye mu murenge wa Kigembe ati “Iri vuriro ryatinze gukora rwose kuko imvune tugira tujya za Nyaruteja kwivuza ziraturembeje, ariko noneho twumvise ko ngo ryaba riri hafi gutangira. Byaba ari amahirwe rwose kuko baba baturuhuye ingendo, nibatuvune amaguru rwose”.

Kuri ubu, ku kigo nderabuzima cya Agahabwa hari abakozi 3 b’abaforomo barimo begeranya ibikoresho kugira ngo mu gihe cya vuba bazatangire kuvura abaturage.

Ivuriro ryujujwe mu murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara.
Ivuriro ryujujwe mu murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara.

Umuyobozi w’agateganyo w’iri vuriro Bwana KAMANA Jean Berchmas avuga ko byari biteganyijwe ko batangira kuvura abantu muri uku kwezi gushize kwa 3, bikagenda byigizwa inyuma kubera abakozi n’ibikoresho byari bitaraboneka.

Nubwo bimeze gutya ariko ngo ntibicaye ubusa kuko bifashisha amafishi aturuka ku bigo nderabuzima bya Kansi, Kigembe na Gikore aho abaturage bivuriza, bityo aba baforomo bagakurikirana mu rugo ahabonetse urwaye malaria, umuryango wose ukigishwa kuyirinda ndetse byaba ngombwa bagapima umuryango wose maze urwaye agahabwa umuti.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigembe nabwo buvuga ko buri gukora ibishoboka ngo iri vuriro ritangire vuba. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Bigirimana Augustin avuga ko bari kuvugana n’Akarere kugira ngo ibikoresho byose bikenewe bihagezwe byihuse.

Umurenge wa Kigembe ni wo wonyine mu karere ka Gisagara utagiraga ikigo nderabuzima abaturage bawutuye bakaba bakoraga ibirometero bitari munsi ya 10 bagiye ku bigo nderabuzima bya Kansi, Gikore na Kigembe ngo babashe kwivuza.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka