Abavandimwe batatu bafite ubumuga bamaze gutera imbere ariko baracyakeneye ubufasha

Abagabo batatu bavukana bafite ubumuga bw’ingingo ziciriritse (ibikuri) bamaze imyaka ibiri bakora muri hoteli Muhabura mu Karere ka Musanze, ngo ako kazi kabafashije kuva mu icumbi bigurira inzu yabo bwite y’icyuma kimwe ituzuye ariko bakeneye inzu yisanzuye.

Ni saa yine z’amanywa, abazungu bari muri Hoteli Muhabura bicaye muri bingaro bica inzara n’akanyota. Ku bakozi ba hoteli, akazi kararimbanyije, abagabo babiri bavukana bafite ubumuga bwo kuba bagufi bidasanzwe bambaye imyenda y’akazi y’ubururu na bote barimo gukora mu busitani.

Peter Sindikubwabo w’imyaka 37, Paul Rudakubana w’imyaka 47 na Andre Buhigiro uvuga ko afite imyaka 58 ariko ku maso bigaragara ko afite imyaka iri hejuru ya 70, bose ni abavandimwe bafite ubumuga bwo kuba bagufi bikabije bakomoka mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo bagize amahirwe babona akazi kuri Hoteli Muhabura mu Karere ka Musanze.

Abo bavandimwe batatu barafashanya muri byose kugira ngo babashe kubaho.
Abo bavandimwe batatu barafashanya muri byose kugira ngo babashe kubaho.

Uko ari babatu bose bafite uburebure buri hafi ya metero imwe n’ibiro 20, ngo ufite ibiro byinshi aheruka apima 21.

Ngo ababyeyi babo bagipfa, bagerageje gushaka imibereho bahinga ariko ibyo bahinze abaturanyi barabibibaga kandi ntibabafashe, imibereho yarushije kubagora cyane. Bashatse uburyo basanga bashiki babo bashatse abagabo i Bugande bafata inzira bahingukira mu Karere ka Musanze.

Bakigera mu Mujyi wa Musanze babanje kudoda inkweto n’abantu bafite umutima wa kimuntu bakabafasha kugira ngo babashe kubaho.

Nyiri hoteli yaje kubaha akazi ko kwakira abashyitsi mu rwego rwo kubafasha barangiza akazi bagataha aho bacumbitse ku mwishywa wabo. Imyaka ibiri irashije bari mu kazi ariko ubu bahinduriwe akazi, bakora mu busitani bita ku ndabo.

Sindikubwabo na Rudakubana bakora mu busitani ariko mukuru wabo we ntakibasha akazi kubera izabukuru.
Sindikubwabo na Rudakubana bakora mu busitani ariko mukuru wabo we ntakibasha akazi kubera izabukuru.

Rudakubana na Sindikubwabo nibo basigaye bakora mukuru wabo ntakibasha akazi kubera imbaraga nke z’izabukuru.

Buhoro buhoro bagiye bizigamira amafaranga y’ubufasha bahabwaga amaze kugwira bateranyiza inzu y’icyumba kimwe barayigura, ubu ni yo babamo mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze. Bashima ubufasha bahawe na nyiri hoteli kuko ni ho bakura ibintu byose bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Paul Rudakubana yagize ati: “Amafaranga y’ubufasha twagiye dukura hano, umwenda ni ho tuwukura, amafaranga yo kugura inkweto ni ho tuyakura, igitanda turyamaho ni cyo twiguriye mu mafaranga badufasha, icyo kurya nitwe twihahira. Ese ubufasha burenze ubwo ni ubuhe?”

Buri munsi bakora urugendo rw’amasaha abiri bajya ndetse banava ku kazi, rimwe na rimwe umukuru muri bo witwa Buhigiro kubera imbaraga nke z’izabukuru aratega kuko urwo urugendo rwa buri munsi rumugora.

Babayeho bate?

Abo bavandimwe bakunda no gusetsa iyo muganira bavuga ko batuye mu nzu imwe ifite icyumba kimwe nacyo kidakoze neza. Mu mafaranga babona baguzemo igitanda kimwe bose bararanaho.

Abo bavandimwe batatu ngo bafite ikibazo gikomeye cy'inzu yisanzuye baba mu kazu k'icyumba kimwe.
Abo bavandimwe batatu ngo bafite ikibazo gikomeye cy’inzu yisanzuye baba mu kazu k’icyumba kimwe.

Bagaragaza ko bafite ikibazo cy’icumbi, bakifuza ko abantu babagoboka nabo bakabona ahantu hisanzuye ho kuba ku buryo buri wese yagira icyumba kirenze kimwe n’igitanda cye igihe cyazagera bakaba bashaka abagore ntibazapfe ari ingaragu.

Peter Sindikubwabo yunzemo ati: “Ntabwo washaka umugore murara ku gitanda kimwe yaba agiye kuba umugore wa bose? Ariko dufite ahantu hisanzuye twabashaka.” Hoteli Muhabura bakorera yabonye ibihembo bibiri kubera gukoresha abantu bafite ubumuga.

Rugwizango Olivier ushinzwe gucunga abakozi muri Hoteli Muhabura yatangaje ko babahaye akazi kugira ngo babafashe kuko ubuzima bwari bubagoye. Uyu mukozi ushinzwe abakozi yirinze kwerura ko hari izindi nyungu bababonamo ngo uretse nk’abantu baza kubareba bakaba bagira icyo bafata muri hoteli.

Akangurira abandi bafite akazi kudaheza abantu bafite ubumuga mu bantu bakoresha, ngo ni byiza kubaha akazi kuko uba ubafashije kandi hari akazi kenshi bashobora gukora kajyanye n’ubumuga bafite.

Bakeneye ko bafashwa ku buryo burambye kugira ngo bazagire amasaziro meza.
Bakeneye ko bafashwa ku buryo burambye kugira ngo bazagire amasaziro meza.

Dusangiyiteto Tabia, ushinzwe ubuvugizi bw’abafite ubumuga bw’ingingo ziciriritse asobanura ko abo bantu bakwiye ubufasha kugira ngo bazagire amasaziro meza. Ati: “Ndifuza ko Leta yabafasha bakagira amasaziro meza. Inzu yonyinye ntihagije kuko ntibayirya…”.

Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Janja hari abandi bavandimwe babatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe nabo bafite ubumuga bw’ingingo ziciriritse.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bakwiye ubufasha bwihutirwa ariko MTN Rwanda izabafashe, umwe muri bo abakorera marketing (yambaye ingofero ya bo)

Nazindutse yanditse ku itariki ya: 13-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka