Ngo kuvura ihungabana ry’abavutse nyuma ya Jenoside biragora kurusha iry’abayirokotse

Nsanzimana Sylvestre, umuganga ukuriye ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Kibuye, avuga ko kuvura abana bavutse nyuma ya Jenoside bahura n’ikibazo cy’ihungabana ngo bigora kurusha uko wavura umuntu wahungabanye kubera kwibuka inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside.

Ibi Nzanzimana yabivuze kuri uyu wa 10 Mata 2014 ubwo yatanga ikiganiro ku ihungabana muri gahunda y’ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 20, avuga ko ngo ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko imibare y’abahura n’ikibazo cy’ihungabana igenda igabanuka ku bacitse ku icumu rya Jenoside nyamara ngo ikaba igenda izamuka ku bana bavutse nyuma ya Jenoside.

Nsanzimana Sylvestre, umuganga ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Kibuye atanga ikiganiro ku ihungabana.
Nsanzimana Sylvestre, umuganga ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Kibuye atanga ikiganiro ku ihungabana.

Yibukije ko abana bavutse nyuma Jenoside yakorewe abatutsi bashobora guhura n’ibintu byinshi bibereka uko yagenze birimo amafirime, indirimbo, ubuhamya, ibiganiro mu miryango, ibikoresho byakoreshejwe muri Jenoside n’ibindi. Agira ati “Ibi byose umwana arabihuza akiremera Jenoside ye. Mbega akaba yafata ikintu kingana na Kalisimbi akagitura aho.”

Kuvura umuntu nk’uwo wagize ishusho ya Jenoside yiterateranyirije ngo bikunze kugorana kuko ubundi iyo uvura uwahungabanye umusubiza mu nzira yanyuzemo.

Yagize ati “Abana nk’abo ndagira ngo mbwabwire ko binagoye kuko buriya kuvura umuntu wahungabanye bisaba ko ufasha umuntu gusubira mu byamubaye. Umunyuza mu rugendo yanyuze, bya bintu byamusenye ugasa n’aho ugenda umwubaka, kimwe kimwe kugeza ubwo asubiranye ibyamubayeho bigasigara ari amateka aho kugira ngo bimuhungabanye.”

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro byo kwibuka ku nshuro 20 mu karere ka Karongi.
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro byo kwibuka ku nshuro 20 mu karere ka Karongi.

Muri iki kiganiro hagarutswe ku ihungabana ry’abana bahuye n’ikibazo cyo kuvuka ku babyeyi bafashwe mu gihe cya Jenoside ugasanga bafitanye ibibazo na ba nyina. Abana nk’aba ngo biyahuza ibiyobyabwenge mu rwego rwo kwiyibagiza ko ntaho babarirwa.

Nsanzimana ariko akavuga ko kuba umubyeyi yanga umwana na we aba atari we kuko na we biba byaturutse ku ihungabana.

Uyu muganga w’ubuzima bwo mu mutwe akavuga ko ari aba bana kimwe n’ababyeyi babo bagomba kwitabwaho bakerekwa ko ibyemezo nk’ibyo ari iby’intege nke. Agira ati “Mu kubafasha kubisohokamo ubereka ko ibibazo nk’ibyo bibasubiza mu buzima bashakaga guhunga ahubwo kubyakira bagahangana na byo ari byo bishobora kubafasha kwiyubaka.”

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka