Miss Mutesi Aurore yakoze indirimbo yo kwibuka Jenoside

Nyampinga Mutesi Aurore afatanyije na bamwe mu bahanzi basanzwe bazwi mu ndirimbo zihimbaza Imana bakoranye indirimbo yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Iyi ndirimbo bise “Twibuke twiyubaka” yateguwe ku bufatanye bwa Moriah Entertainment Group, Positive Production n’inzu itunganya umuziki ya Pro Records.

Abahanzi bagera muri 21 baririmbye banagaragara muri iyi ndirimbo imara iminota 5 n’amasegonda 44 harimo Gaby Kamanzi, Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi, Serge Iyamuremye, Aime Uwimana, Phany, Mahoro Gloria.

Nyampinga Mutesi Aurore mu ndirimbo "Twibuke Twiyubaka".
Nyampinga Mutesi Aurore mu ndirimbo "Twibuke Twiyubaka".

Harimo kandi Cubaka Justin, Aline Gahongayire, Yves Cyubahiro, Sonia Irakoze, Luc Buntu, Alice Umutoni, Diane Nyirashimwe, Sam Rwizagira, Uwambaje Marie Grace, Iradukunda Rene Patrick, Kalisa Kenneth Souvenir, Yvan Ngenzi, Rugamba Segre Gasasira, Bahati Elie na Patient Bizimana hamwe na Miss Mutesi Aurore.

Ntabwo ari ubwa mbere Miss Kayibanda Mutesi Aurore agaragara mu bikorwa nk’ibi byo guhumuriza ndetse n’indirimbo kuko no mu mwaka ushize wa 2013 yagaragaye mu ndirimbo yo kwibuka nabwo yaririmbyemo ndetse anategura igikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubar’inyuma,bakomereze aho.

sarah mwamini yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka