Huye: Ntibikwiye ko urwaye yigurira imiti atandikiwe na muganga

Abanyeshuri biga ibya farumasi, mu nama mpuzamahanga ya gatanu bagiriye mu cyumba cy’inama cy’ishami ry’ubuvuzi ryo muri Kaminuza y’u Rwanda ku itariki ya 5/4/2014, bagaragaje ko bidakwiye ko urwaye anywa imiti atandikiwe na muganga.

Bimpe Israël, umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri biga ibya Farumasi mu Rwanda, yagize ati “hari igihe umuntu ashobora kumva arwaye umutwe hanyuma akajya muri farumasi, akagura ibinini biwuvura akabinywa, wenda umutwe ukoroherwa kandi wenda kubabara k’umutwe biba bituruka ku yindi ndwara.”

Yunzemo ati “umutwe ushobora guterwa n’ibintu byinshi mu mubiri. Ibyiza banza urebe muganga, amenye indwara urwaye hanyuma akwandikire umuti bijyanye. Kuko, ushobora kwivura umutwe ugakira ariko ya ndwara yawuguteye ntikire, kutayivuza mu maguru mashya bikaba hari igihe byatera ibindi bibazo bikomeye.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri biga ibya Farumasi mu Rwanda asaba kandi abacuruza imiti, baba abize ibya farumasi cyangwa abaforomo, kureka kwitwara nk’abacuruzi, ahubwo nk’abantu bashinzwe kubungabunga ubuzima bw’abantu, bityo ntibagapfe gutanga imiti uko biboneye aha ngo abayishaka bazanye amafaranga.

 Inama yitabiriwe n'abanyeshuri ndetse n'abarezi babo.
Inama yitabiriwe n’abanyeshuri ndetse n’abarezi babo.

Ikindi cyagaragajwe muri iyi nama mpuzamahanga, ni uko ngo hari abarwayi banywa imiti, bakumva borohewe hanyuma bakarekera aho kuyinywa nyamara koroherwa bitavuga gukira neza. Abaha abarwayi imiti rero ngo basabwa kubibasobanurira.

Ngo hari n’igihe hashobora kuvuka ibibazo ku barwayi bitewe n’imiti banyoye. Bimpe ati “urugero umuntu agafata imiti arwaye indwara runaka, yarwara n’indi agafata umuti wayo. Ariko iyo miti aba afashe ni ibintu bihurira mu mubiri, bishobora kugira uko biwangiza. Ni akazi k’uwize ibijyanye n’imiti kumenya neza uko umurwayi agomba kunywa imiti kugira ngo abeho neza.”

Iyi nama mpuzamahanga ya gatanu yari ishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti « Kwita ku mikoreshereze myiza y’imiti no kwita ku murwayi binyujijwe mu mikorere myiza ya farumasi» yahuje abanyeshuri biga ibya farumasi baturuka mu Rwanda, Uburundi, Uganda, Kenya na Sudani y’amajyepfo.

Aba banyeshuri baje bava mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, Kampala International University, Mbarara University of Science and TechnoIogy, Mount Kenya University ikorera mu Rwanda ndetse na Makerere University.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka